00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda bakuwe ahibasiwe n’inkongi y’umuriro muri Los Angeles

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 18 January 2025 saa 09:57
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Abanyarwanda baba muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwatangaje ko umuryango umwe w’Abanyarwanda wakuwe ahibasiwe n’inkongi y’umuriro muri Los Angeles, ucumbikirwa muri hoteli iherereye mu Mujyi wa San Diego.

Nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi wa Diaspora y’Abanyarwanda muri Leta ya California, Abdul Bigirumwami, umuryango wimuwe ugizwe n’umugabo, umugore ndetse n’umwana.

Bigirumwami yabwiye KT Press ko nta Banyarwanda benshi baba mu bice byibasiwe n’inkongi y’umuriro muri Los Angeles bitewe n’uko bibamo abakire.

Ati “Abanyarwanda baba hano bafite ubushobozi buringaniye. Baba mu mujyi utaribasiwe n’inkongi y’umuriro, bitandukanye n’abakire bafite ubushobozi bwo kuba mu nzu ziri muri hegitari z’ibikuyu ziri mu nkengero.”

Ku muryango wimuwe, Bigirumwami yasobanuye ko usanzwe utuye mu gace ka Topan Canyon. Gusa ngo ntibaramenya niba inzu yabo itarahiye.

Inkongi y’umuriro yatangiye kwibasira Los Angeles tariki ya 7 Mutarama 2025. Imaze kwica abantu 27, gusenya inzu zirenga ibihumbi 120 no kwimura abarenga ibihumbi 180.

Los Angeles imaze iminsi 11 yibasirwa n'inkongi y'umuriro
Inzu zarahiye, zirakongoka
Abashinzwe kuzimya inkongi bagerageje guhangana na yo, ariko ntibarashobora kuyizimya yose
Abaturage barenga ibihumbi 180 bakuwe aho bari batuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .