Abanyarwanda baba muri Suède bahuriye mu rugendo rwo mu bwato rw’amasaha 23, barasabana

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 22 Ukuboza 2019 saa 02:22
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda batuye muri Suède bahuriye mu bwato buva muri iki gihugu bwerekeza muri Finland buzwi nka Sila Line, ubwato bukundwa na ba mukerarugendo, aho bagenda batembera, bakidagadura ndetse bakanaruhuka mu rugendo rw’amasaha 23.

Ubwato buhagura saa moya zijoro bukazagaruka aho bwahagurukiye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba z’undi munsi.

Iki gikorwa cyateguwe n’ubuyobozi bw’umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Suède, kugira ngo bongere bahure bose umwaka utararangira, barebe ibyakozwe, aho bagifite intege nke bafashanye kuzongera ndetse basabane banifurizanye iminsi mikuru myiza ya Noheli n’ubunani.

Uyobora umuryango w’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu, Madamu Gloria Sebalu, yabwiye IGIHE ko icyo gikorwa cyitabiriwe bishimishije, avuga ko hatangiwe ibiganiro byiza bitandukanye.

Mu biganiro byatanzwe harimo ikigaruka ku gukunda igihugu bakomokamo, gusigasira umuco nyarwanda ndetse n’ururimi rw’Ikinyarwanda. Hanatanzwe ibiganiro binyuranye bigaragaza uko bashora imari mu gihugu ndetse n’ikiganiro kigisha uko bakwiteza imbere mu buryo bufatika mu gihugu barimo cy Suède.

Muri uru rugendo rw’ubwato kandi habayeho no gusabana banasangira amafunguro anyuranye ategurwa muri ubwo bwato .

Mu gusoza uyu mwaka kandi hateguwe umunsi w’ubusabane w’abana, wabereye ahitwa Leos Lekland, haba imikino itandukanye y’abana.

Umuryango w’abari n’abategarugori batuye muri Suède nibo bateguye iki gikorwa cy’ubusabane, akaba ari nabo bayoboye gahunda yo kwigisha ururimi n’umuco.

Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu bihugu byo mu Majyaruguru y’u Burayi, Nkulikiyinka Christine, aganiriza abana bari bitabiriye uwo munsi, yabasabye gukomeza kwiga ururimi rw’Ikinyarwanda asaba ababyeyi kujya bavugisha abana mu rugo mu Kinyarwanda, bityo bakabunganira ku byo baba bize.

Yagize ati “Umwana ntajye avuga Ikinyarwanda ari uko yagiye kukiga rimwe mu kwezi, ntibyaba bihagije ngo akimenye ababyeyi muramutse mutabunganiye.”

Yasabye abari bahari batajya muri iyo gahunda yo kwiga Ikinyarwanda no kubyina kinyarwanda ko bajya bitabira ndetse abasaba ko babwira abatari baje uwo munsi ibyiza byo kwiga ururimi rwacu no gusigasira umuco.

Abana bishimiye kuba barahuye uwo munsi bagakina, ariko kandi bavuga ko guhura biga Ikinyarwanda byatumye bamenyana baba inshuti, bituma bishimira cyane kwitabira ibikorwa bihuza Abanyarwanda no kumenya igihugu cyabo kurushaho.

Uyobora umuryango w’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu, Madamu Gloria Sebalu, ubwo yatangaga ikiganiro ku bitabiriye icyo gikorwa
Bagize umwanya wo gufata amafoto y’urwibutso
Wabaye umwanya wo kwisuzuma, bishimira ibyo bagezeho muri uyu mwaka no gufata ingamba z'umwaka utaha
Wari umwanya wahuje imiryango, abato n’abakuru
Ubwato bwa Silja Line bukora ingendo hagati ya Finland na Suède
Ubwo baganiraga kandi basangira ibyishimo by’impera z’umwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .