Ni umuhango wabereye muri Hotel King Fahd Palace mu Murwa Mukuru i Dakar. Witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisititi w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Umutekano w’Abaturage wa Sénégal, Gen. Jean Baptiste Tine.
Uyu muhango wabimburiwe no gushyira indabo kuri Place du Souvenir Africain, ahari umwanya washyizwemo ikimenyetso cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu ijambo rye, Minisitiri Gen. Jean Baptiste Tine yagaragaje ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano y’Isi yose by’umwihariko Umugabane wose wa Afurika.
Yavuze ko abantu bose bakwiye kuyikuramo isomo kugira ngo bubake Afurika izira amacakubiri, ifite amahoro n’ubumwe.
Uyu muyobozi yashimye ko Umuryango w’Abibumbye n’Umuryango wa Afurika Yunze ubumwe byafashe ibyemezo ko itariki ya 07 Mata uba umunsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Yagaragaje ko u Rwanda ari intangarugero mu budaheranwa, gutanga imbabazi no kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Festus Bizimana, yagarutse ku mateka mabi ashingiye kuri politiki mbi y’ivangura n’amacakubiri, aho ubuyobozi bubi bwa Repubulika ya mbere n’iya kabiri bwashimangiye politiki mbi y’abakoloni yo gucamo ibice Abanyarwanda kugeza hakozwe Jenoside y’Abatutsi mu 1994.
Yaboneyeho umwanya wo gushimira intwari zitanze zigahagarika Jenoside, abarinzi b’Igihango bahishe Abatutsi bahigwaga ndetse na bamwe mu banyamahanga barimo ingabo za Sénégal zari mu Rwanda zarokoye Abatutsi ndetse umwe muri bo Capitaine Mbaye Diagne akahasiga ubuzima mu gihe amahanga yose yari yateye umugongo u Rwanda.
Yagaragaje ko umusingi w’iterambere u Rwanda rurimo ushingiye ku buyobozi bwiza rufite, rwafashije Abanyarwanda kunga ubumwe no kugira icyerekezo kimwe.
Perezida wa Ibuka muri Sénégal, Dr Yves Rwogera Munana, yasabye ko abantu bose bakwiye gufatanya kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko n’ubu bagihabwa urubuga bagakomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yagaragaje ko Umuryango Ibuka ugomba kubaho kugira ngo ayo mateka mabi akomeze kumenyekanishwa.
Muri iyi gahunda yo Kwibuka31 hanatanzwemo ikiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igaruka ku ubudaheranwa bw’Abanyarwanda imbere y’ingengabitekerezo ya Jenoside mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Icyo kiganiro cyatanzwe na Berthilde Gahongayire, Umuyobozi y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA (ONUSIDA) ku Rwego rwa Afurika y’Iburengerazuba n’iyo hagati.
Yagitanze nk’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ku mateka mabi yaranze u Rwanda, amavu n’amavuko ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda n’uko ingengabitekerezo ya Jenoside yakwirakwijwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri bimwe mu bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Yagaragaje akarengane Abatutsi bagiriwe kuva mu 1959 aho bamwe bicwaga abandi bakameneshwa bagahungira ishyanga, abasigaye mu gihugu nabo bakimwa ubureganzira bwabo kugeza hashyizwe mu bikorwa umugambi wa Jenoside mu 1994.
Yavuze ko iyo ngengabitekerezo ikomeje kugaragara hamwe na hamwe mu Karere k’Ibiyaga Bigari by’umwihariko mu Burasirazuba bwa Congo aho Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko Abatutsi bakomeje kwicwa no kubuzwa uburenganzira nk’abanyagihugu.
Yavuze ko ibi bikorwa bigirwamo uruhare n’abayobozi ba Congo bashishikariza abaturage kwica Abatutsi no kwangiza ibyabo, ashimangira ko abakomeza guhimba ko u Rwanda ari rwo rutera umutekano muke muri icyo gice ari ukuyobya uburari.
Dr Abderahmane Ngainde, inzobere mu mateka, akaba umwarimu n’umushakashatsi muri Kaminuza ya Cheikh Anta DIOP y’i Dakar, wasuye u Rwanda akirebera ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, yasabye ko ayo mateka mabi akwiye guha Isi yose isomo kugira ngo ntihazagire ahandi haba Jenoside.
Dr. Fode Ndiaye, wayoboye ibikorwa by’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda mu gihe cy’imyaka itanu, yagaragaje ko bitewe n’ubuyobozi bwiza, Abanyarwanda bataheranwe n’amateka mabi Igihugu cyanyuzemo, ahubwo bubakiye kuri gahunda z’ubumwe, kubaka ubumenyi, kugira umuco wo kwishakamo ibisubizo, u Rwanda rukaba rwariyubatse kandi ruri gutera imbere mu nzego nyinshi.
Urubyiruko narwo rwahawe umwanya rutanga ubutumwa harimo n’umuvugo witwa Amarira wagaragaje amateka mabi u Rwanda rwaciyemo ariko n’icyizere cy’ejo heza.
Habaye kandi n’umugoroba w’ikiriyo. Ahatanzwe ubutumwa ku mateka y’u Rwanda n’inzira yo kwiyubaka.
Umunyamuryango wa Ibuka, Jacqueline Uwamwiza yatanze ikiganiro ku "Kwibuka twiyubaka", ashishikariza abacyitabiriye kudaheranwa n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yitanzeho urugero nk’uwiciwe abantu bagera ku 137 mu muryango we, ariko ntaheranwe n’agahinda agaharanira kubaho no gutera imbere.
















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!