Abanyarwanda baba muri Norvège bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 19 Mata 2020 saa 08:09
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda batuye muri Norvège bifatanyije n’inshuti zabo mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni mu minsi 100.

Umuhango wo kwibuka kuri iyi nshuro wabaye mu buryo budasanzwe bitewe n’ingamba zafashwe n’ibihugu bitandukanye ku Isi zo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus.

Muri Norvège, iki gikorwa cyateguwe n’Umuryango Urukundo w’Abanyarwanda baba muri Norvège usanzwe utegura igikorwa cyo kwibuka.

Kuri iyi nshuro umuhango wo kwibuka wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, wanyujijwe kuri Page ya Facebook ya “Urukundo Rwandisk Organisasjon – Norway’’ no kuri WhatsApp group “Kwibuka #26 Norway”. Wakurikiwe n’abantu 262.

Uyu muhango watangijwe hatangwa ubutumwa bwo kwibuka no kwihanganishanya ndetse n’isengesho rya Pasiteri Aloys Munyeshyaka uba Norvège.

Abawitabiriye banakurikiye ubutumwa bw’ijambo ry’umukuru w’igihugu rijyanye n’umunsi wo kwibuka, ryakurikiwe n’umuhango wo kwenyegeza urumuri rw’icyizere no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ku wa 7 Mata 2020.

Perezida w’Umuryango Urukundo, Muhigana Marie Chantal, ni we watangije igikorwa cyo kwibuka muri Norvège, ari iwe mu rugo bitewe n’ingamba zo kwirinda Coronavirus.

Yashimiye abaharanira ko Jenoside itagira abayipfobya barebera kuko bitinza umurindi ingengabitekerezo yayo.

Ati “Ndashimira mwese muzirikana ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari icyaha ndengakamere, mwese muharanira iteka kurwanya no kuvuguruza abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko gupfobya ari uburyo bwo kuyikomeza no gukomeretsa abayirokotse.’’

Yavuze ko urumuri rw’icyizere rushushanya urukundo, imbaraga n’ukwigira byaranze abarokotse Jenoside n’icyizere cyo gukomeza kubaho no kwirinda ko yakongeraho kubaho ukundi.

Yagize ati “Dufite inshingano zo kwigisha abato amateka kugira ngo bajye bahora baharanira ko ibyabaye bitazasubira ukundi. Tugomba guharanira ko tutazazima.’’

Mu butumwa bwatanzwe n’abana bato na bo bashimangiye ko bidakwiye ko abantu bazira uko bavutse.

Umwe yagize ati “Turibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ni akaga. Abantu ntibakwiye gupfa kubera abo bari bo. Tuzaharanira ko bitazongera kubaho ukundi.’’

Perezida w’ Ihuriro ry’abanyarwanda baba muri Norvège (ARC-Norway), Mugisha Peter, yavuze ko uyu mwaka kwibuka byakozwe mu buryo budasanzwe ariko bihora ari ngombwa.

Yagize ati “Turibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi. Twibuke twiyubaka. Uyu ni umunsi ukomeye, ubaye mu bihe bidasanzwe. Kwibuka biri mu nshingano za buri wese. Ni ngombwa kwibuka abatuvuyemo no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuko hari abashaka kuyihindura uko bishakiye.’’

Abitabiriye iki gikorwa banasangijwe ubuhamya na Muhire Veronique. Uyu Munyarwandakazi wagize amahirwe yo kuba akiriho, ahamya ko Jenoside y’Abatutsi yatangiye mu 1959, igasozwa mu 1994.

Yatanze ubuhamya bw’uburyo inkuru y’ihanurwa ry’indege yabasanze bicaye mu nzu, bavuga ko bashize. Ati “Twahise tuzimya televiziyo, abakuru turarira.’’

Yaje guhungira kuri St Paul mu Mujyi wa Kigali aza no kuharokokera nyuma yo kwisanga mu maboko y’Inkotanyi mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira 17 Kamena 1994.

Hanatanzwe ubuhamya bwa Umugiraneza Léontine warokotse Jenoside. Bwakurikiwe n’ubutumwa bw’abana bwihanganisha ababyeyi babo bunizeza kuzaharanira u Rwanda rwiza ruzira Jenoside ukundi.

Mu gihe ibikorwa byo kwibuka bizamara iminsi 100, haracyatangwa ubutumwa bunyuze mu biganiro bijyanye no kwibuka, ubutumwa bwihanganishanya cyane cyane ko nta gusurana, ku buryo usanga abantu bari hamwe.

Umuhango wo kwibuka wasojwe n’igikorwa cyo gukusanya inkunga izafasha Intwaza n’abandi bacitse ku icumu rya Jenoside bafite n’ubumuga bunyuranye.

Perezida w’Umuryango Urukundo, Muhigana Marie Chantal, atangiza igikorwa cyo kwibuka muri Norvège
Perezida w’ Ihuriro ry’abanyarwanda baba muri Norvège (ARC-Norway), Mugisha Peter, yavuze ko kwibuka ari ngombwa
Muhire Veronique yatanze ubuhamya bw'uburyo yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Umugiraneza Léontine yatanze ubuhamya bw'uburyo yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Muri uyu muhango henyegejwe urumuri rw'icyizere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .