Ibi birori byabaye ku wa Gatandatu tariki 6 Gashyantare 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga, hagarukwa ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro Kacu’.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard watanze ikiganiro yagarutse cyane ku gukunda igihugu kuko ariryo shingiro ry’ubutwari akangurira abanyarwanda n’urubyiruko by’umwihariko, kurangwa n’umuco w’ ubutwari, bakiteza imbere n’igihugu cyabo muri rusange.
Ambasaderi Kamanzi Stanislas, yashishikarije abitabiriye ikiganiro kurangwa n’umuco w’ubutwari, agaruka ku butumwa bwa Perezida wa Repubulika bujyanye n’umunsi w’Intwari, asaba abantu kubugira ubwabo bakanabusangiza abandi.
Abitabiriye ikiganiro cyo kwizihiza umunsi w’Intwari nabo bahawe umwanya batanga ibitekerezo ndetse babaza ibibazo, batahana umukoro wo kurangwa n’indangagaciro zibereye Abanyarwanda.
Umunsi w’Intwari wizihizwa tariki 1 Gashyantare buri mwaka, hazirikanwa Intwari z’u Rwanda zashyizwe mu byiciro by’Imanzi, Imena n’Ingenzi kubera kurangwa n’ibikorwa by’indashyikirwa byagiriye Abanyarwanda benshi akamaro.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!