Abanyarwanda baba muri Malawi batanze miliyoni 12 Frw zo gufasha abagizweho ingaruka na Coronavirus

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 9 Gicurasi 2020 saa 07:10
Yasuwe :
0 0

Imiryango 105 y’Abanyarwanda baba muri Malawi yakusanyije $13 430 (asaga miliyoni 12.5 Frw) yo gufasha abagizweho ingaruka n’icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda.

Mu gihe mu Rwanda abantu baherutse kumara iminsi igera kuri 43 bari mu ngo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, muri Malawi imirimo yarakomeje.

Ibi byatumye Abanyarwanda baba muri icyo gihugu giherereye mu Majyepfo ya Afurika, bakusanya inkunga yo gufasha abagizweho ingaruka n’icyo cyorezo mu Rwanda, aho hari abaryaga ari uko bakoze n’abandi bagizweho ingaruka n’ingamba zo kwirinda Coronavirus.

Ngizwenayo Ephrem, Visi Perezida wa kabiri ushinzwe ubukungu muri Diaspora ya Malawi, yabwiye IGIHE ko bishatsemo ubushobozi kugira ngo bafashe bagenzi babo bo mu Rwanda nyuma yo kumenya ko imirimo yari itunze bamwe yahagaze.

Ati “Tumaze kubona ko bagenzi bacu bo mu Rwanda bari bamaze iminsi bari mu ngo kubera icyorezo cya COVID-19, twaricaye nk’abantu bari hanze hano muri Malawi, tubanza guterana nk’abantu bo muri Komite, twiga ikintu twakora ngo dufashe bagenzi bacu.”

“Twagiye inama ko dushishikariza Abanyarwada bose bari muri Malawi, tubasaba ko bakusanya inkunga kugira ngo dufashe bagenzi bacu bari mu ngo, batari ku kazi, tuzi ko benshi bari batunzwe no kujya ku kazi, batari kurya.”

Inkunga ingana n’ibihumbi 13.43$ (12,590,625 Frw) ni yo yakusanyijwe binyuze mu kugera mu duce twose turimo Abanyarwanda muri Malawi.

Ati “Twitoyemo abantu batandatu bajya muri buri Ntara yo muri Malawi, ahantu hose hari Umunyarwanda, tukamugezaho igitekerezo twagize, buri wese twagezeho yabyakiriye neza, akaduha inkunga. Mu gihe cy’icyumweru kimwe twabikoze, twakusanyije miliyoni 11 z’amafaranga ya hano. Ubwo ni ibihumbi 13.43$.”

Nyuma yo gukusanya iyo nkunga, bifashishije Ambasade y’u Rwanda i Lusaka muri Zambia ari na yo ibareberera bohereza inkunga i Kigali mu cyumweru gishize.

Ngizwenayo yakomeje avuga ko mu gihe bo bakomeje imirimo yabo isanzwe bahisemo kuzirikana bagenzi babo bo mu Rwanda nk’abantu bakunda igihugu cyababyaye.

Ati “Turi abantu dushyira hamwe kandi dukunda igihugu, ikibazo cyose cyaba ku gihugu gisaba ubufasha cyangwa ikindi kintu, twagira icyo dukora ngo bigende neza, twese hano dufite umutima wo guteza imbere igihugu cyacu.”

Aba Banyarwana baba muri Malawi bagera kuri 470 ubariyemo n’abana, basanzwe kandi bafashanya hagati yabo, bita ku batishoboye.

Si ubwa mbere diaspora yo muri Malawi igize uruhare mu bikorwa byo gushyigikira Abanyarwanda b’imbere mu gihugu kuko yatanze miliyoni 5 Frw muri gahunda ya Bye Bye Nyakatsi n’ibihumbi 22$ mu kigega Agaciro Development Fund.

Abanyarwanda batandukanye bagiye bahabwa ibiribwa muri iki gihe cy'ingaruka za Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .