00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda baba muri Ghana bizihije Umuganura

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 30 August 2022 saa 01:08
Yasuwe :

Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Ghana, wizihije umunsi w’Umuganura, basabwa kubyaza umusaruro umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi no kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.

Ku wa 27 Kanama 2022, abakozi, abanyeshuri n’abandi Banyarwanda basaga 100 baba muri Ghana bahuriye i Accra mu kwizihiza umunsi mukuru w’Umuganura bishimira ibyo bagezeho.

Ni igikorwa cyaranzwe no gusabana ndetse no gusangira ku byo bungutse nk’uko umuhango wo kwizihiza Umuganura uba ugomba kugenda.

Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Ghana, François Xavier Bikorimana, yavuze ko hari hashize imyaka batizihiza Umuganura kubera Covid-19 gusa ibi birori bazakomeza kubikora mu myaka iri imbere.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana, Dr. Aisa Kirabo Kacyira, yashimye imikoranire iri hagati y’ibihugu byombi haba mu burezi, ubukerarugendo n’ubuzima by’umwihariko ibijyanye n’inkingo.

Yakomeje avuga ko iyi mikoranire myiza ikwiye kuba imbarutso ku Banyarwanda baba muri Ghana bagakora cyane, nabo bakagira umusanzu batanga mu iterambere ry’u Rwanda.

Buri mwaka muri Kanama, Abanyarwanda bizihiza umunsi w’Umuganura aho amateka yerekana ko ubusanzwe ari umuhango wahoze mu nzira z’ubwiru wubahwaga kandi ugahabwa agaciro i Bwami no mu muryango nyarwanda wose.

Umuganura watangiye kwizihizwa mu Rwanda ku ngoma ya Gihanga Ngomijana mu kinyejana cya cyenda, hanyuma uza kongera guhabwa imbaraga na Ruganzu II Ndoli (1510-1543) ubwo yabohoraga u Rwanda nyuma y’imyaka irenga 11 ruri mu maboko y’abanyamahanga (Abanyabungo) bari barakuyeho imihango yose ikomeye n’ubwiru mu Rwanda.

Ambasaderi Aissa Kirabo yasangiye amata n'abana
Abanyarwanda b'ingeri zose baba muri Ghana bizihije Umuganura
Ambasaderi Dr Kirabo yashimye umuhate wa Xavier Bikorimana mu guhuza Abanyarwanda baba muri Ghana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .