Abanyarwanda baba muri Danmark bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Mata 2020 saa 10:25
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda batuye muri Danmark mu gice cy’Amajyaruguru cyitwa Jylland & Fyn bibutse ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahagaritswe imaze guhitana inzirakarengane zisaga miliyoni.

Abatuye muri Danmark ku wa 18 Mata 2020 nibwo bifatanyije n’inshuti zabo mu muhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga bitewe n’ibihe Isi irimo byo guhangana na Coronavirus.

Ni umuhango watumiwemo Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède n’ibihugu yo muri Scandinavie, Nkulikiyinka Christine; Umuyobozi wa Paruwasi ya Remera mu Itorero Angilikani, Rev Past Dr Antoine Rutayisire n’umunyamakuru, Karirima Ngarambe Aimable uhagarariye IGIHE ku Mugabane w’u Burayi.

Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda mu Karere ka Jylland na Fyn muri Denmark, Jackline Hansen, ni we wayoboye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yashimiye abitabiriye uyu muhango, anashimangira ko wabaye hifashishijwe internet kubera ingamba zakajijwe mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Ambasaderi Nkulikiyinka mu ijambo rye yashimye abateguye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi n’abifatanyije na bo.

Yihanganishije Abanyarwanda mu bihe hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko ‘dukwiye kuzirikana kwibuka kugira ngo Jenoside ntizongere kubaho ukundi’.

Ambasaderi Nkulikiyinka yasabye Abanyarwanda gukomeza gushyira hamwe no gushyigikira iterambere ry’igihugu cyabibarutse aricyo u Rwanda.

Abawitabiriye basangijwe ku ruhare rw’amadini ndetse n’urw’itangazamakuru mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Pasiteri Rutayisire watanze ikiganiro ku ruhare rw’amadini, yahereye ku mateka ya kera y’u Rwanda asobanura inkomoko y’amoko n’ivangura ryagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu butumwa bwe yakomoje ku gihe cy’Abakoloni n’itangizwa ry’amadini mu Rwanda binyuze mu bitwaga abamisiyoneri. Amadini yafatwaga nk’ubuhungiro bwa benshi ari mu hiciwe Abatutsi benshi bahahungiye bakeka ko bahakirira ariko bahaburira ubuzima.

Yasobanuye ko ivangura ryakozwe muri Repubulika ya Mbere rirakomeza no muri Repubulika ya Kabiri.

Rev. Rutayisire yasobanuye ko nubwo amadini yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko nyuma ya 1994 yatanze umusanzu mu komora imitima no gutanga icyizere cy’ahazaza kubera ubuyobozi bwiza u Rwanda rufite.

Rutayisire yatanze icyo kiganiro nk’uwavukiye mu Rwanda, arukuriramo, anarwigiramo.

Yagize ati ‘‘Jenoside iba nari mpari nza guhonoka. Ibyo mvuga si inkuru ahubwo ni ibyo nabayemo. Twese nk’Abanyarwanda dufite impamvu yo gushima Imana ko yaturinze, dufite inshingano yo kureba ko ibyabaye bidakwiye kuzaba ukundi.’’

Ikindi kiganiro cyatanzwe cyibanze ku ruhare rw’itangazamakuru n’uburyo ryakoreshejwe nk’intwaro y’icengezamatwara mu kubiba urwango rwagejeje kuri Jenoside.

Umunyamakuru Karirima yavuze ko ibinyamakuru birimo icyitwa Kangura cyandikaga ubutumwa bubi butandukanya Abanyarwanda.

Yasobanuye uko Radio RTLM yakoreshejwe mu gushishikariza Abahutu b’Interahamwe kwica Abatutsi.

Yakomeje ati ‘‘Hari benshi mu rungano rwanjye twabanye mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, tunayatangamo ubuhamya kugira ngo bitazavugwa ko atabaye. Si inkuru mbarirano, iyo Radio RTLM twumvaga ibyo yatangazaga, abakuriye kuri iyo radio rutwitsi twari tubazi. Bakoraga ibyo bazi benyegeza umuriro ngo bashakishe aho Abatutsi bose bihishe bicwe.’’

Yasabye urubyiruko gusigasira ibyagezweho kuko byatwaye imbaraga n’ubwitange bwinshi kugira ngo igihugu kibe kigeze aho kiri.

Abitabiriye umuhango wo kwibuka banasangijwe ubuhamya na Eric Ilunga warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Yasobanuye ko Jenoside yamugizeho ingaruka mbi hamwe n’umuryango we. Yashimye ubuyobozi bwa ambasade budahwema kubaba hafi.

Mu butumwa bwe yasabye urubyiruko gushyira hamwe rugakomeza gufatanya n’Abanyarwanda kubaka igihugu.

Mu gihe ibikorwa byo kwibuka bizamara iminsi 100, haracyatangwa ubutumwa bunyuze mu biganiro bijyanye no kwibuka binyuze ku mbuga nkoranyambaga. Biteganyijwe ko ku wa 25 Mata 2020, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène azaganiriza abatuye mu bihugu bya Scandinavie atanga ikiganiro ku mateka ya Jenoside. Cyanatumiwemo Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède n’ibihugu yo muri Scandinavie, Nkulikiyinka Christine n’abandi batumirwa.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède, Nkulikiyinka Christine, yasabye Abanyarwanda gukomeza kunga ubumwe mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi wa Paruwasi ya Remera mu Itorero Angilikani, Rev Past Dr Antoine Rutayisire, yatanze ikiganiro ku ruhare rw'amadini muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi w'Umuryango Nyarwanda mu Karere ka Jylland na Fyn muri Denmark, Jackline Hansen, ni we wayoboye umuhango wo kwibuka
Umunyamakuru, Karirima Ngarambe Aimable uhagarariye IGIHE ku Mugabane w’u Burayi, yatanze ikiganiro ku ruhare rw'itangazamakuru mu mugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi
Ilunga Patrick warokotse Jenoside ari mu batanze ikiganiro cyibanze ku ruhare rw'urubyiruko mu iterambere ry'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .