00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda baba muri Cameroun basabwe kutajenjekera abagoreka amateka ya Jenoside (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 April 2022 saa 07:19
Yasuwe :

Abanyarwanda baba muri Cameroun bifatanyije n’inshuti zabo mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni mu minsi 100.

Uyu muhango wabereye muri Hôtel Franco mu Mujyi wa Yaoundé muri Cameroun ku wa Kane, tariki ya 7 Mata 2022. Witabiriwe n’Abanyarwanda bagera kuri 50 babarizwa muri Diaspora y’u Rwanda muri Cameroun.

Ni umuhango watangijwe n’isengesho n’umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuyobozi wa Diaspora y’u Rwanda muri Cameroun, Mugirwanake Hyacenthe, ni we wayoboye igikorwa cyo gucana urumuri rw’icyizere, rushimangira ahazaza heza h’igihugu cyanyuze mu bihe bishaririye.

Abitabiriye igikorwa cyo kwibuka kandi basangijwe amashusho akubiyemo ubuhamya bwa bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Bavuze inzira isharira banyuzemo kugeza barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yahagaritswe n’Ingabo za FPR Inkotanyi.

Ubuhamya bwatanzwe, bwakurikiwe n’imivugo n’indirimbo na byo byerekanywe hifashishijwe amashusho.

Mu ijambo rye, Umuyobozi wa Diaspora, Mugirwanake Hyacenthe, yashimiye abitabiriye igikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Ibi bihe bitwibutsa amateka mabi igihugu cyacu cyagize, tutagombaga kwibagirwa, kandi bitwibutsa ko hari ibigomba gukorwa kugira ngo ayo mateka atazongera kuba.”

Yakomeje asaba Abanyarwanda bahuriye muri Diaspora ya Cameroun guharanira icyateza imbere ubumwe bw’Abanyarwanda no kubaka umuryango Nyarwanda wahungabanyijwe na Jenoside mu 1994.

Mugirwanake yavuze ko kugira ngo bigerweho hakenewe kutajenjekera abagoreka amateka ya Jenoside.

Ati “Ibikorwa n’amagambo ayipfobya byabaye gikwira mu Banyarwanda baba mu mahanga by’umwihariko mu gihugu kiducumbikiye. Dukwiye kuvuga ukuri kw’amateka no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.’’

Yasoje ashimira abitabiriye uwo muhango, anabasaba kuzirikana igihuza Abanyarwanda no kwamagana ikibatandukanya.

Abafashe ijambo bose bahurije ku “guharanira ko ibyabaye bitazongera kuba ukundi.’’

Mu butumwa bwabo, basabye ko buri Munyarwanda wese uba muri Cameroun arwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibikorwa biyipfobya.

Umwe muri bo yavuze ko ku munsi wo gutangiza Icyumweru cy’Icyunamo hari byinshi abanyamahanga bakwiye kumenya.

Ati “Abanyamahanga [abo muri Cameroun] tubana na bo, tugendeye ku byabaye mu gihugu cyacu n’aho tugeze ubu.’’

Abitabiriye umuhango wo kwibuka muri Cameroun basabwe gukomeza kwibuka ariko banaharanira kwiyubaka mu gihe hatangizwa Icyumweru cy’Icyunamo n’Iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muhango wabereye muri Hôtel Franco mu Mujyi wa Yaoundé
Umuyobozi wa Diaspora y’u Rwanda muri Cameroun, Mugirwanake Hyacenthe, ni we wayoboye igikorwa cyo gucana urumuri rw’icyizere
Umuhango watangiye hacanwa urumuri rw'icyizere
Abanyarwanda baba muri Cameroun bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Habaye umwanya w'ibiganiro byo kungurana ibitekerezo
Abitabiriye igikorwa cyo kwibuka basangijwe amashusho akubiyemo ubuhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Uyu muhango watangiye hafatwa umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abanyarwanda bahuriye muri Diaspora ya Cameroun basabwe guharanira icyateza imbere ubumwe bw’Abanyarwanda
Abitabiriye uyu muhango basangiye ibitekerezo ku mateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside n'uko rwigobotoye ingaruka zayo
Umuyobozi wa Diaspora y’u Rwanda muri Cameroun, Mugirwanake Hyacenthe, yashimiye abitabiriye igikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyarwanda baba muri Cameroun bifatanyije n’inshuti zabo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyarwanda baba muri Cameroun basabwe kutajenjekera abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .