Dusangire Lunch ni gahunda ya MINEDUC, aho abantu bakangurirwa gutanga amafaranga kugira ngo bagire uruhare mu kugaburira abanyeshuri ku mashuri.
Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Angola bagera kuri 80 bishyize hamwe bakusanya miliyoni 10, ndetse iyi ni intambwe ikomeye bateye yabera abandi urugero.
Minisiteri y’Uburezi iteganya ko ifunguro ryuzuye umwana afata riba rihagaze 150 Frw, harimo uruhare rw’umubyeyi rwa 15 Frw ku munsi.
Ni mu gihe Leta yamaze kwemeza ko ingengo y’imari izakoreshwa mu kugaburira abanyeshuri ku ishuri ingana na miliyari 90 Frw, angana na 90% by’akenewe ngo abanyeshuri hafi miliyoni 4 bashobore kugaburirwa.
Aba Banyarwanda baba muri Angola bavuga ko "Rero nk’uko twahagurukiye rimwe muri gahunda yo gushyigikira Agaciro Development Fund, One Dollar Campaign yatumye haboneka amacumbi y’imfubyi zarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ni ngombwa ko twongera kwifatanya ngo gahunda ya Dusangire Lunch igere ku ntego,"
"Umwaka mushya w’amashuri uzatangira tariki 9 Nzeri. Tugomba gufata uyu mwanya tukagira impinduka igaragara dukora ku buzima bw’abana b’u Rwanda. Mu gushyigikira Dusangire Lunch tuzabafasha kutava mu ishuri kubera inzara."
Ubutumwa bwabo bukomeza buti "Gushyigikira gahunda ya ’Dusangire Lunch’ ni ugushimangira ubudaheranwa bwubatswe na Leta y’Ubumwe no gushora imari mu hazaza h’igihugu. Inkunga yose, utitaye ku ngano yayo yagira impinduka izana,"
"Nimucyo twishyire hamwe duharanire ko nta mwana n’umwe w’u Rwanda usigara inyuma. Dufatanyije twarema ahazaza heza h’igihugu cyacu ndetse iyi ni impuruza kuri twese abari mu gihugu n’abari muri diaspora."
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!