Uyu muhango watangiwemo ubuhamya bw’urwango Leta ya Habyarimana Juvénal yabibye n’uburyo yacuze umugambi wa Jenoside ariko ingabo za RPA zikayihagarika.
Rwiyemezamirimo Nsengiyumva Abdoul ukorera muri Botswana, yatanze ubuhamya bw’uburyo yabohowe n’Inkotanyi mu 1990 aho yari afungiwe mu Ruhengeri mu bitwaga ibyitso.
Yagaragaje ko uwari uyoboye igikorwa yagaragaje ubuhanga ariko ngo icyo atazibagirwa ari ubwo Inkotanyi zamubwiraga ko aribo batabaye, igikorwa yafashe nk’igihango gikomeye.
Yavuze ko ubutegetsi bwa Habyarimana Juvénal bwagiriraga nabi Abatutsi, ariko ingabo za RPF Inkotanyi zabarwanyeho zirabarokora.
Mu buhamya bwatangiwe muri uyu muhango hagarutswe ku bwitange bwaranze ingabo za FPR zitari zifite ubushobozi buhagije ariko ziritanga.
Cpt Dr. Sinzabakira Felix wiga ibijyanye n’Indwara ya Kanseri muri Kaminuza ya Cairo, wahoze ari umusirikare yagarutse ku bwitange bw’ingabo zitari zifite ubushobozi bw’umutungo n’ibikoresho ariko kubera impamvu yabyaye ubushake ku basore bato b’intwari bashoboye gutsinda ingabo zari zishyigikiwe n’amahanga.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri, Sheikh Saleh Habimana, yagarutse ku butwari bw’ingabo z’u Rwanda n’iza Afurika muri rusange.
Yavuze ko ingabo z’u Rwanda zikomeje ubutwari bwo kubaka Afurika. Ati ‘‘Ubutwari bw’Abanyarwanda bushingira ku kwitangira abenegihugu. U Rwanda n’abarutuye bahinduriwe ubuzima buba bwiza mu buryo bugaragara.’’
Ambasaderi Habimana yabwiye abiganjemo urubyiruko uko ibigwari mu bakiri bato bijanditse muri Jenoside ariko intwari zikayihagarika abasaba gusigasira ibyagezweho.
Yagize ati ‘‘Mugomba kuba intwari zirinda ibyo izindi zaharaniye bikagerwaho. Mukirinda amacakubiri kuko niyo yatumye habaho ibigwari, kurwanya umwanzi wese aho yaturuka hose. Mukwiye gukoresha ubuhanga bwanyu mu ikoranabuhanga rikagira uruhare mu kurengera u Rwanda binyuze mu gukoresha imbuga nkoranyambaga twubaka u Rwanda twifuza.’’
Ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Intwari byanitabiriwe n’abayobozi b’abanyeshuri muri za Kaminuza zitandukanye zo mu Misiri bakomoka mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, byasojwe n’ubusabane bwahuje ababyitabiriye.
Umunsi w’Intwari watangiye kwizihizwa ku ya 1 Gashyantare buri mwaka kuva mu 1999. Guhera mu 1994 kugeza 1998 uyu munsi wahuzwaga n’uwo Gukunda Igihugu wabaga ku ya 1 Ukwakira.
Insanganyamatsiko y’uyu munsi ku nshuro ya 24 yagiraga iti “ Dukomeze ubutwari, Twubake u Rwanda twifuza.”










TANGA IGITEKEREZO