Abanyarwanda baba mu mahanga ni nk’ingabo ziri ku nkiko- Minisitiri Shyaka

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 31 Kanama 2020 saa 09:51
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yavuze ko Abanyarwanda baba mu mahanga ari nk’ingabo zashyiriweho kwagura umubano hagati yabo n’inshuti z’igihugu aho babarizwa.

Ni ubutumwa yatanze mu gikorwa cyo kwizihiza Umuganura ku miryango y’Abanyarwanda babarizwa mu bihugu bine birimo Suède, Denmark, Finland na Norvège byo muri Scandinavia.

Iki gikorwa cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda i Stockholm ifatanyije n’Umuryango w’Abanyarwanda batuye mu bihugu by’u Burayi bw’Amajyaruguru.

Cyatumiwemo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase; Umunyamabanga Nshingabikorwa wa RALC, Nsanzabaganwa Modeste; Rwiyemezamirimo w’imyaka 26 y’amavuko watangije Umushinga wo gukwirakwiza amazi mu gihugu “Water Access Rwanda”, Kwizera Christelle ndetse n’abahanzi barimo Teta Diana na Ruremire Focus baririmba injyana gakondo.

Ikiganiro cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga cyayobowe n’Umunyamabanga wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Suède, Umulisa Elise.

Minisitiri Shyaka yavuze ko kwizihiza Umuganura bijyanye no kwishimira intambwe u Rwanda rwateye nyuma y’imyaka 26 ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni.

Ati “Twizihiza Umuganura twishimira ibyo tumaze kugeraho no kwiha intego yo gukomeza kubaka u Rwanda twifuza nk’Abanyarwanda, kandi agahugu katagira umuco karacika, ab’ubu basigaye bongeraho ngo niyo kadacitse, karaceba!”

Yavuze ko urugendo rwo kubaka igihugu no guharanira kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, kwimakaza umuco Nyarwanda harimo n’umuganura no gukorera ku mihigo.

Ati “Imyaka 26 irashize twubaka igihugu cyacu aho buri Munyarwanda wese ari yishimira kuba Umunyarwanda bikamutera ishema kubera umusaruro ugaragarira amaso ya bose. U Rwanda rw’uyu munsi rufata kimwe Abanyarwanda, rubakiriza kandi yombi aho bari hose.’’

Abanyarwanda ubu bafite ishema ry’igihugu cyabo harimo n’abatuye i mahanga bishimira kuba ari Abanyarwanda bunze ubumwe bw’abenegihugu bose.

Minisitiri Shyaka yashimangiye ko Umuganura usanishwa n’imiyoborere y’igihugu n’aho kigeze kiyubaka.

Ati “Gahunda ni ukubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, kugabanya ubukene, kugarura umutekano, kubaka umuryango Nyarwanda, kubaka ubuyobozi budahunga buhoza amaso ku nkiko no ku iterambere ry’igihugu nabo bayobora.’’

Yakomeje avuga ko igihango cy’Abanyarwanda cyo kumvira ubuyobozi bwabo no kutabutezukaho bigaragarira mu bikorwa bakora, uko bitangira igihugu, uko babungabunga ibyagezweho n’uko bafatanya mu bikorwa by’inyungu rusange.

Ati “Abanyarwanda baba mu mahanga mu rwego rw’Umuganura twabita umutwe w’ingabo zo ku nkiko zikereye kwagura imibanire myiza y’u Rwanda n’inshuti zarwo.”

-  Ineza Umunyarwanda uri mu muhanga agiriye mugenzi we aba yikoreye

Minisitiri Shyaka yavuze ko gukorera u Rwanda, kuruteza imbere ndetse n’ineza Umunyarwanda uri mu muhanga agiriye mugenzi we aba asembuye ubumwe n’ubufatanye bw’igihugu.

Umuganura nk’igikorwa gihuza Abanyarwanda baba mu mahanga kibakumbuza mu gihugu cy’amavuko, bakaratira n’abanyamahanga ku buryo bagisura.

-  Urugamba rwo guhangana na COVID-19

Urubyiruko rwahawe ijambo ndetse rufite agaciro gakomeye mu Rwanda bitewe n’uruhare rufite mu iterambere.

Mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, uburyo igihugu cyakoresheje mu kukirwanya naho kigeze birashimishije ugereranyije n’ibindi bihugu ku Isi.

U Rwanda rwakoze akazi gakomeye ku bufatanye bw’inzego zose n’abaturage mu guhangana na COVID-19.

Minisitiri Shyaka ati “Abanyarwanda baba mu mahanga basabwe gukomera ku muco wacu w’Umuganura, bagahagarara neza ku nkiko, bagashakira ubucuti igihugu cyabo kandi bagahora bazirikana ko ubumwe bwacu nibwo pfundo ryacu tugomba gukomeraho.’’

Yasabye Abanyarwanda baba mu mahanga kuba bazima bakarinda imiryango yabo COVID-19, bagakomeza gutera inkunga imiryango yabo iba mu Rwanda no gukora ishoramari mu Rwanda.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède, Nkurikiyinka Christine, yashimiye abitabiriye igikorwa cyo kwizihiza umuganura.

Yagize ati “Kwizihiza umuganura bimaze kuba umuco muri aka karere duherereyemo ni ibyo kwishimira kubera icyo bivuze ku mateka yawo n’impamvu wabayeho mu Rwanda kuva kera.’’

Kwizihiza Umuganura ni umwe mu myanzuro yavuye mu mwiherero n’abayobozi b’imiryango y’Abanyarwanda batuye mu gace ka Scandinavia ko Umuganura waba igikorwa ngarukamwaka kizajya gihuza abanyarwanda bose.

Hemejwe kandi ko umuganura uzajya wizihizwa ku wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi kwa Kanama buri mwaka. Imiryango y’Abanyarwanda aho iri mu bihugu bitandukanye isimburana mu gutegura no kwakira uyu munsi mukuru.

Uyu munsi watangiriye muri Suède mu 2016, ukomereza muri Finland mu 2017, mu 2018 ubera Norvège naho mu 2019 ubera Denmark.

Muri uyu mwaka wari uteganyijwe kubera muri Suède ariko kubera icyorezo cya COVID-19, wakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ambasaderi Nkulikiyinka ati “Nubwo bitashobotse kuwizihiza mu buryo twari dusanzwe tubikora, duhurira hamwe, tukaganira ku mateka y’Umuganura, tugasangira ifunguro Nyarwanda ndetse tugasabana, tugatarama, biri muri mu kwirinda gukwirakwiza Coronavirus yugarije Isi muri rusange. Ndabibashimiye mwese.’’

Mu butumwa bwe yibukije Abanyarwanda kunga ubumwe no gusabana hagati y’abayobozi n’ababayobora.

Ati “Kwicisha bugufi kw’abayobozi, kubaka umutimanama no gukunda igihugu, gukunda umurimo unoze, guharanira kugira ubuzima buzira umuze, gushaka ibisubizo mu bihe bidasanzwe hagamijwe iterambere rirambye, kuremera abanyantege nke n’abatishoboye, byose biratwibutsa umuco wacu, kandi byose tukabikorana umutima ukunda igihugu, uharanira ubumwe turangwa n’ubupfura.’’

Yakanguriye urubyiruko kugira uruhare mu kubaka u Rwanda rwifuza no gusigasira umuco gakondo.

Muri iki gikorwa kandi abahagarariye imiryango y’Abanyarwanda iherereye mu Burayi bw’Amajyaruguru, Suède, Norvège, Denmark na Finland, bagarutse ku bikorwa bahuriramo n’imihigo bafite.

Rwiyemezamirimo Kwizera Christelle w’imyaka 26 y’amavuko watangije Umushinga wo gukwirakwiza amazi mu gihugu “Water Access Rwanda” yasangije abandi uko yiteje imbere.

Yagize ati “Ubu tumaze kugira abakozi 61 bahembwa bafite ubwishingizi bw’ubuzima.’’

Water Access Rwanda imaze gukora imiyoboro y’amazi igera kuri 35 iri mu turere twa Ngoma, Bugesera, Nyarugenge na Rusizi, iha amazi Abanyarwanda ibihumbi 57 ku munsi.

Water Access Rwanda ikorera mu turere dukunze guhura n’ikibazo cy’amazi aho itanga afasha abaturage mu ngo n’ayifashishwa mu bindi bikorwa nko kuhira.

Yavuze ko afite intego yo gushinga uruganda ruzatanga ibisubizo muri Afurika yose ariko ruri mu Rwanda.

Nsanzabaganwa Modeste yaganiriye abitabiriye iki gikorwa ku mateka y’Umuganura yerekana ukuntu wari umuhango ukomeye cyane mu Banyarwanda.

Ati “Ubu tuvuga ko ari umunsi umwe ariko mu by’ukuri wari umuhango wamaraga iminsi myinshi kandi ufite byinshi uvuga. Abahanga mu mateka barawujyana bakawugeza ndetse kuri Gihanga kuko niho wakomotse. Uza rero ukura Abanyarwanda bagenda bawumenyera, ariko uza gucibwa intege nabadukoronije.’’

Umuganura wari umuhango uhuza abanyarwanda bose uko bangana, baba abayobozi, rubanda, abatunze, aboro, abagize amahirwe, abagize ibyago bose bagasabana icyo gihe.

Uyu mwaka, Umuganura wizihijwe mu nsanganyamatsiko igira iti “Umuganura, isōoko y’Ubumwe n’ishingiro ryo Kwigira”.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède, Nkurikiyinka Christine, yashimiye abitabiriye igikorwa cyo kwizihiza Umuganura
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yavuze ko kwizihiza Umuganura bijyanye no kwishimira intambwe u Rwanda rwateye
Abana bato bahawe amata nk'umwe mihango yakorwaga hambere
Ababyeyi bari bambaye imyambaro igaragaza umuco Nyarwanda
Umunyamabanga Nshingabikorwa wa RALC, Nsanzabaganwa Modeste, akurikiye ikiganiro yaganiriyemo amateka y'Umuganura
Rwiyemezamirimo Kwizera Christelle w'imyaka 26 y'amavuko watangije Umushinga wo gukwirakwiza amazi mu gihugu “Water Access Rwanda” na we yatanze ikiganiro
Hambere, Umuganura wizihizwaga ku mwero w’amasaka. Umunsi mukuru wawo watangiraga muri Kamena, ugasoza muri Nzeri, ugahera i bwami mbere yo gusesekara muri rubanda
Umuhanzi Teta Diana ari mu baririmbye muri iki gikorwa
Umuhanzi Ruremire Focus azwi cyane mu ndirimbo zifite amajwi meza n'injyana gakondo za Kinyarwanda
Dj Ziggy ni umwe mu bahanzi b'Abanyarwanda utuye Norvège wasusurukije abitabiriye iki gikorwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .