00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abo muri ‘diaspora’ beretswe amahirwe yo kwishingana muri SONARWA General Insurance

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 July 2025 saa 08:18
Yasuwe :

Abanyarwanda baba mu mahanga by’umwihariko abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika beretswe amahirwe bafite mu gukorana n’ikigo cy’ubwishingizi SONARWA General Insurance.

Iki kigo cy’ubwishingizi ni kimwe mu byitabiriye igikorwa cya ‘Rwanda Convention 2025’ i Texas muri Amerika, biturutse mu Rwanda.

Rwanda Convention ni igikorwa gihuriza hamwe abayobozi b’igihugu, Abanyarwanda batuye muri Amerika, ndetse n’inshuti z’u Rwanda, hagamijwe kuganira ku iterambere ry’igihugu no kumva neza uruhare rwa buri wese.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa SONARWA General Insurance, Charlotte Kamanzi, yavuze ko bitabiriye iki gikorwa ngo bereke Abanyarwanda baba mu mahanga serivisi babafitiye.

Ati “SONARWA General Insurace yafashe umwanzuro wo kwitabira Rwanda Convention 2025 nk’ikigo kizuzuza imyaka 50 muri Nyakanga, rero turashaka kumurika no gucuruza serivisi zacu ku Banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bari hanze y’igihugu by’umwihariko abatuye muri Amerika.”

“Nk’uko mubizi, abantu baba hano bafite ishoramari ryabo mu Rwanda, bafite abavandimwe n’inshuti mu Rwanda. Ibyo bivuze ko ari abantu bavamo abakiliya, tugomba kubegera ngo tubahe ubwishingizi bw’ibyo batunze mu Rwanda.”

Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe ubucuruzi muri SONARWA General Insurance, Immaculee Uwimana, yavuze ko bafite serivisi zitandukanye zafasha Abanyarwanda baba hanze.

Ati “Hano twahazanye ibicuruzwa na serivisi zituma Abanyarwanda baba muri diaspora baryama bagasinzira kuko haramutse habaye ikibazo gishobora kubatera ibihombo kandi barishingiwe, babasha kwishyurwa no gukomeza ishoramari ryabo badahungabanye. Muri ubwo bwishingizi rero harimo ubw’ingendo n’ubwikorezi bw’imizigo yabo, ubw’inganda, ubw’inyubako n’inzu n’ubw’imodoka.”

“Twanabahaye amakuru y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo, dufatanyije na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi. Ubu bwishingizi biyishyurira 60% bagahabwa nkunganire ya Leta ya 40%. Ku bisobanuro birambuye batugana aho turi gukorera hano, aya makuru yacu bakagenda bayatwaye.”

Yakomeje avuga ko mu minsi Rwanda Convention izamara bazegera abantu benshi bashoboka.

Ati “Twiteze rero ko ayo makuru yose turi kubagezaho muri diaspora i Dallas, tuzavanamo kumenyekanisha ibikorwa byacu ku buryo abazaza gushora imari mu Rwanda bazaba bazi umwishingizi w’inararibonye ubakwiriye bityo bikazongera umusaruro w’ikigo.”

Rwanda Convention ni igikorwa cyaherukaga mu myaka itandatu ishize. Icy’uyu mwaka giteganyijwe kuva ku wa 4-6 Nyakanga 2025.

Ni iminsi itatu ifite igisobanuro gikomeye ku Banyarwanda kuko izahuriza hamwe ibikorwa birimo ibishingiye ku muco gakondo w’u Rwanda, gusabana no kurebera hamwe umusanzu mu iterambere ry’Igihugu.

“Rwanda Convention 2025” y’uyu mwaka yahawe umwihariko kuko izanahuzwa n’ibirori byo Kwibohora k’u Rwanda ku nshuro ya 31 n’ubwigenge bwa Amerika.

Umuyobozi Mukuru wa SONARWA General Insurance, Charlotte Kamanzi (ubanza ibumoso) hamwe na Immaculee Uwimana ushinzwe ubucuruzi muri iki kigo cy’ubwishingizi
Charlotte Kamanzi na Immaculee Uwimana bagize umwanya wo gusobanurira abari bafite amatsiko kuri serivisi za SONARWA General Insurance
Serivisi za SONARWA General Insurance ziboneka hifashishijwe ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .