Iyi miryango irimo uw’Abanyarwanda baba mu Bwongereza uyobowe na Butera Jabo, Ishami Foundation, uyobowe na Eric Murangwa Eugene, Survivors Fund (SURF) uyobowe na Samantha Hunt ndetse n’abahagarirye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barimo Chantal Uwamahoro na Beatha Uwazani.
Iyi miryango mu ibaruwa yandikiye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, bagaragaje ko hari ibimenyetso simusiga bya Jenoside iri gutegurwa no kugeragezwa ku Batutsi batuye muri Congo, udasize n’imvugo z’urwango zikomeje gukwirakwizwa n’abavuga rikijyana muri Congo, zihamagarira abaturage kugirira nabi bagenzi babo b’Abatutsi.
Bati “Perezida wa RDC, Guverinoma, Polisi n’igisirikare ntabwo bigeze babasha kurinda Abatutsi ubu bugizi bwa nabi, ibintu bihabanye n’Itegeko Nshinga rya Congo, aho rivuga ko Abanye-Congo bose bangana imbere y’amategeko.”
Iyi miryango yagaragaje ko imvugo z’urwango zibasiye Abatutsi muri Congo, ari kimwe mu bimenyetso bya Jenoside mu gihe zidahagaritswe.
Bati “Turasaba Guverinoma muyoboye gufata iya mbere igahagarika ubu bwicanyi. Turabasaba gukoresha ubushobozi bwanyu mu guhagarika, kurinda no guhana ababigizemo uruhare mu nkiko mpuzamahanga.”
Mu minsi ishize Intumwa Idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni Ishinzwe kurwanya Jenoside, yagaragaje ko ibiri gukorerwa Abavuga Ikinyarwanda muri Congo bishobora kuganisha kuri Jenoside.
Iyi miryango y’Abanyarwanda yagaragaje ko imvugo ziganje muri Congo zo kugaragaza Abatutsi nk’abanzi b’igihugu ari amateka yisubiramo kuko na mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, RTLM n’abambari bayo bakwirakwizaga imvugo nk’izo.
Bavuze ko imvugo z’urwango ari mbi cyane kuko ari zo muyoboro ushishikariza abaturage kwishora mu rugomo rushobora kugirira nabi abandi.
Mu byo basabye Guverinoma y’u Bwongereza harimo gukoresha imbaraga icyo gihugu gifite mu gushyira igitutu kuri Loni ikubahiriza inshingano zayo zo gukumira Jenoside no guhana abayigiramo uruhare, guhamagarira Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (ICC) gutangiza iperereza ku bugizi bwa nabi bwibasiye Abatutsi muri RDC, gutora amategeko ahana imvugo z’urwango n’ibindi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!