Abanyarwanda baba mu Burusiya bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Gicurasi 2020 saa 04:08
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda batuye mu Burusiya bibutse ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni mu mezi atatu.

Umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi wabaye ku wa 16 Gicurasi 2020, hifashishijwe ikoranabuhanga bijyanye n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus.

Witabiriwe n’Abanyarwanda n’inshuti zabo ziba mu Burusiya n’intumwa zihagarariye ibihugu byazo bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Lt General Frank Mushyo Kamanzi, mu ijambo rye yasobanuye uko umugambi wa Jenoside wacuzwe ukanashyirwa mu bikorwa.

Yagize ati “Nk’uko mubizi mu 1994 mu gihugu cyacu cy’u Rwanda, guhera ku wa 7 Mata, mu gihe cy’iminsi 100, habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi, y’indengakamere, yateguwe inashyirwa mu bikorwa n’ubutegetsi bwariho icyo gihe.”

Yakomeje avuga ko “Uyu munsi mu Burusiya no hanze yabwo, Abanyarwanda n’inshuti zabo baribuka inzirakarengane, zirenga miliyoni zishwe zizira ko ari Abatutsi.’’

Ambasaderi Lt General Frank Mushyo yahumurije abacitse ku icumu, anabashimira ubutwari bwabo, kwihangana no kubabarira, byagize uruhare mu kwiyunga no gukiza igihugu.

Yashimiye ingabo za “Rwanda Patriotic Army” zari zirangajwe imbere na Perezida Paul Kagame mu kubohora no guhagarika Jenoside, mu gihe amahanga yareberaga.

Mu 2014, Akanama k’Umuryango w’Abibumbye, gashinzwe Umutekano, kashyizeho Icyemezo 2150 (2014) cyerekeye gukumira no kurwanya Jenoside n’ibindi byaha bikomeye bikubiye mu mategeko mpuzamahanga, yemeza ko nta guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi kandi isaba ibihugu bigize uyu muryango guteza imbere uburezi bwabo, bashyiramo gahunda z’amasomo yigisha kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 mu rwego rwo gukumira ko nta handi Jenoside izongera kuba.

Icyo cyemezo kandi gihamagarira ibihugu byose gukora iperereza, guta muri yombi, gukurikirana cyangwa kohereza mu Rwanda cyangwa mu nkiko mpuzamahanga abantu bose baregwa Jenoside baba ku butaka bwabo.

Ibi ariko hari aho bitarashyirwa mu bikorwa kuko abantu benshi bakekwaho icyaha cyo gukora Jenoside bakorera mu bwisanzure mu bihugu bimwe na bimwe, ariko banakomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kuyihakana.

Ambasaderi Lt General Frank Mushyo yahamagariye ibihugu byaba bifite abanyabyaha kubashyikiriza ubutabera.

Yashimiye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya ku butumwa yoherereje Abanyarwanda, ashimira inshuti z’u Rwanda ku bufatanye bwabo muri iki gihe cyo kwibuka no kwigomwa umwanya bakitabira igikorwa cyo kwibuka mu gihe Isi ihanganye na COVID-19.

Mu bashyitsi bakuru bitabiriye igikorwa cyo kwibuka barimo Ambasaderi wa Cameroun, Mahamat Paba Sale, ari nawe uhagarariye itsinda ry’Abambasaderi b’Abanyafurika mu Burusiya. Mu ijambo rye yihanganishije Abanyarwanda, anavuga ko ibyababayeho, ari ibyago ku Rwanda no kuri Afurika.

Yashimiye iterambere ry’u Rwanda mu nzego zitandukanye, rukaba kuri ubu ari igihugu gifatwa nk’ishema rya Afurika.

Mu ijambo rye Pasiteri Pavel yagejeje ku bakurikiranaga uyu muhango wo kwibuka, yavuze ko umwanya nk’uyu ari uwo kuzirikana ku byabaye ku Banyarwanda, kandi urubyiruko rwabonye ibyabaye, n’urutarabibonye rukigishwa ko rudakwiye kuzijandika mu bikorwa bya kinyamaswa.

Yagize ati “Ntibizongere kubaho ukundi.”

Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda i Moscow, Ruhinda Alexis, yibanze ku kubwira urubyiruko bagenzi be ko mu myaka 26 ishize hari isomo rikwiye gusiga.

Ati “Turimo twibuka, hari urubyiruko rwagendeye ku nama mbi rukoreka igihugu.’’

Yasabye urubyiruko kumenya gushungura amakuru rubona cyane cyane akwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko ntaho yageza igihugu, ahubwo yagisubiza inyuma.

Ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bizasozwa muri Nyakanga, igihe kingana n’iminsi 100 yamaze mbere yo guhagarikwa.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Lt General Frank Mushyo Kamanzi (hagati); Umunyamabanga wa Mbere wa Ambasade, Karagire Francis (iburyo) na Gatera Jeanne – Lise, Umukozi mu Biro bya Ambasaderi (ibumoso) mu bitabiriye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda mu Mujyi wa Moscow, Ruhinda Alexis, yasabye urubyiruko gushungura amakuru rubona cyane akwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside
Ambasaderi wa Cameroun mu Burusiya, Mahamat Paba Sale, uhagarariye itsinda ry’Abambasaderi b’Abanyafurika muri icyo gihugu yihanganishije Abanyarwanda mu bihe byo kwibuka
Uhagarariye inshuti z’u Rwanda mu Burusiya, Pastor Pavel Kolesnikov, ari mu bitabiriye umuhango wo kwibuka
Umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kubera ingamba zashyizweho zo kurwanya Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .