Iki gikorwa cyabaye ku wa 7 Mata 2025, cyabimburiwe no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri muri Beatrix Park, nyuma hakurikiraho igikorwa cyo Kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hatangwa ubutumwa butandukanye burimo ihumure ku barokotse Jenoside n’umuhate wo gukomeza guhangana n’ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Chargé d’Affaires a.i. muri Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi, Jean Hugues Mukama, yashimye abifatanyije n’Abanyarwanda mu gikorwa cyo Kwibuka31, agaragaza ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi atari ugusubira mu byabaye gusa, ahubwo ari no “gukomeza urugendo rwo kubaka ubumwe, ubutabera n’ubuzima bushya bw’igihugu.”
Mu ijambo rye, Mukama, yavuze ko Jenoside itatunguranye ahubwo ko yateguwe igamije kurimbura burundu Abatusi. Yatanze urugero rw’ukuntu Abatutsi bagereranywaga n’inzoka cyangwa Inyenzi, ibintu byabaye intangiriro y’iyicarubozo bakorewe ryagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yibukije ko Jenoside yari yaracengejwe mu Banyarwanda mu gihe kirekire, binyuze mu mashuri, amadini, n’ubutegetsi bwakurikiranye mbere ya 1994.
Mukama yanavuze k’uruhare rw’u Buholandi mu gufasha u Rwanda mu nzego z’ubutabera, haba mu bikoresho, mu bushobozi bw’abakozi, no mu manza “z’abakekwa ko basize bakoze Jenoside” baba mu Buholandi.
Yagize ati “Turashimira Leta y’u Buholandi ku nkunga idahwema guha u Rwanda mu butabera, by’umwihariko mu bijyanye no guta muri yombi, kohereza cyangwa gukurikirana abakekwaho uruhare muri Jenoside bari ku butaka bw’u Buholandi.”
Yasabye ibihugu byose birimo n’u Buholandi gufatanya n’u Rwanda mu gukomeza kugaragaza aho abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside bahungiye no kubashyikiriza ubutabera, ati “Nta gihugu cyemera ubutabera gikwiye kuba indiri y’abakoze Jenoside.
Mukama yagarutse ku buryo ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi igikomeje gukwirakwira, by’umwihariko binyuze ku mbuga nkoranyambaga no mu mashyirahamwe afite imikoranire n’imitwe yasize ikoze Jenoside, asaba ko bahuriza imbaraga hamwe kugira ngo babirwanye.
Yagaragaje kandi ko mu karere, by’umwihariko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hari ibimenyetso bifatika by’uko ingengabitekerezo ya Jenoside igikomeje, ndetse iherekezwa n’urwango rushingiye ku moko n’ubwicanyi bwibasira Abatutsi muri Congo, bikorwa n’imitwe nka FDLR hamwe n’abayifasha.




Andi mafoto yaranze iki gikorwa
























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!