Uyu muhango wabereye i Bruxelles mu nzu itegura ikanakira ibitaramo bikomeye yitwa Birmingham Palace, witabiriwe n’Abanyarwanda batuye mu Bubiligi, abahiga n’abariyo ku mpamvu z’akazi, n’inshuti zabo.
Witabiriwe kandi na Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage no mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Igor Cesar na Chargé d’Affaires muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, André Bucyana, n’umuhanzi Bwiza uri mu Bubiligi aho yagiye mu gitaramo cyo kumurika album ye.
Amb. Igor Cesar yibukije abitabiriye uyu muhango ko umugore ari inkingi y’iterambere nk’uko Perezida Paul Kagame yakunze kubigarukaho mu bihe bitandukanye.
Ati “Nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabivuze mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda umwaka ushize ku itariki ya 8 Werurwe 2024 ku Munsi mpuzamahanga w’Umugore, yibukije ko umugore ari inkingi mu iterambere ry’urugo, akaba n’inkingi mu iterambere ry’Igihugu.”
Yakomeje asaba Abanyarwandakazi baba mu mahanga kubakira kuri izi mpanuro z’Umukuru w’Igihugu nabo bakaba inkingi z’iterambere muri diaspora.
Ati “Natwe twubakire kuri iyi mpanuro twahawe n’Umukuru w’Igihugu cyacu, umugore abe n’inkingi diaspora yacu yubakiyeho, haba mu nzego z’ubuyobozi za diaspora no mu bikorwa diaspora igiramo uruhare, kandi abagore n’abakobwa bakomeje kugaragaza ko babishoboye.”
Uyu Munsi Mpuzamahanga w’Abagore wizihijwe mu gihe u Rwanda rukomeje gutera intambwe ifatika mu kubahiriza ihame ry’uburinganire mu nzego zitandukanye zirimo n’izifatirwamo ibyemezo.
Kugeza ubu utabariyemo Minisitiri w’Intebe, ba Minisitiri n’abanyamabanga ba Leta ni 31, aho abagore ari 11.
Uretse muri Guverinoma, u Rwanda ni rwo ruyoboye ibindi bihugu byo ku Isi mu kugira abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko, aho mu Mutwe w’Abadepite ubwiganze bwabo buri kuri 63.75%, muri Sena bakaba 53,8%.
Chargé d’Affaires muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, André Bucyana, yibukije abagore n’abakobwa baba mu mahanga ko uyu munsi ari umwanya mwiza wo kwishimira ibi u Rwanda rumaze gukora mu gushyigikira uburinganire.
Ati “Uyu munsi ni uwo kwishimira ibimaze kugerwaho mu gihugu cyacu mu kubahiriza ihame ry’uburinganire, ariko dushimira cyane ubuyobozi bw’Igihugu cyacu bwahaye abagore n’abakobwa uburenganzira nk’ubwa basaza babo mu nzego zose z’Igihugu haba mu burezi, mu mirimo ya Leta n’ahandi.”
Yakomeje avuga ko ashimira Abanyarwandakazi baba mu Bubiligi kubera ubwitange bwabo muri gahunda z’igihugu.
Ati “Ikindi nifuzaga kubagezaho ni ukubashimira. Nagira ngo nshimire by’umwihariko abagore n’abakobwa bari mu nzego z’ubuyobozi za diaspora ubwitange bagaragaza mu kwitabira gahunda zitegurwa na Ambasade n’uko bashyigikira gahunda za Leta zigirwamo uruhare na diaspora.”
Assumpta Kayiranga ukora ibijyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe, imibanire, imiyoborere n’ihungabana mu muryango, yatanze ikiganiro ku bijyanye n’uburyo umugore w’Umunyarwanda yakomeza kwihesha agaciro, akikunda, akigirira icyizere kandi akaba umuntu wihagije mu bitekerezo n’ibindi.
Umugwaneza Olga uhagarariye abagore muri DRB-Rugari ku rwego rw’Igihugu, mu ijambo rye, yavuze ko abagore b’Abanyarwanda batuye mu Bubiligi bashimishwa n’umwnya igihugu kavukire cyabahaye, bikaba bibatera ishema kuko bavomamo inyigisho z’ibyo bagenderaho mu bikorwa binyuranye bakora mu mahanga.
Ati “Uyu munsi umugore afite umwanya mu bafata ibyemezo ndetse no mu bukungu.”
Gakuba Ernest uyobora Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bubiligi (DRB-Rugari) mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko uyu muhango wasize amasomo menshi.
Ati “Uyu munsi Mpuzamahanga w’Umugore, watubereye ibihe byiza, tugira ibiganiro byiza, aho twabonye ko ibyagezweho ni byiza ariko inzira iracyari ndende, nkaba nshimira cyane Ambasaderi Igor César, waje kwifatanya natwe uyu munsi, akaduha ishusho y’aho umugore w’umunyarwanda avuye n’aho ageze mu kwigira, nk’uko insanganyamatsiko yabivugaga.”
“Ndashimira cyane abashyize hamwe bose ngo iki gikorwa gitegurwe kuri uru rwego rwiza, kuko n’igikorwa kitari uguhura gusa nk’uko nabivuze mu ijambo ryanjye, ahubwo ni uburyo bwo gukomeza gushyira hamwe twese ngo dukomeze twiyubakire u Rwanda rwacu.”
Uyu munsi waranzwe kandi n’ubusabane, n’imbyino z’abana bo mu itorero Amariza, n’abagore bakuru bishyize hamwe bakora itorero ry’umugore w’Umunyarwanda mu Bubiligi.
“Ukurusha umugore akurusha urugo. Abagore bo muri diaspora yacu, mukomeze mube inkingi itajegajega ya diaspora, kandi murabishoboye”- Amb. Igor César pic.twitter.com/wD311twS3W
— IGIHE (@IGIHE) March 9, 2025
Bruxelles #JIF-2025
« Nous savons que les femmes rwandaises, en Belgique et au pays, ont démontré une capacité
extraordinaire à se relever, à entreprendre et à transformer les défis en opportunités.
L'exemple du Rwanda est à cet égard inspirant : grâce à des politiques… pic.twitter.com/oW3oM6nnAZ— IGIHE (@IGIHE) March 9, 2025
« L’histoire du Rwanda nous enseigne la force de la résilience. Après les tragédies de notre passé, notre pays a su se reconstruire en s’appuyant sur l’inclusion, notamment en plaçant les femmes au centre de cette renaissance. Aujourd’hui, le Rwanda est reconnu mondialement pour… pic.twitter.com/ZmvktldJ5T
— IGIHE (@IGIHE) March 9, 2025
Amafoto yaranze ibi birori































































































TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!