00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda baba i London muri Ontario bibutse abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 13 April 2025 saa 11:00
Yasuwe :

Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa London muri Ontario muri Canada, bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, bagaragaza ko bagamije kwereka Isi ko ibyabaye mu Rwanda ari inkuru mpamo.

Ni umuhango wabereye i London ku wa 12 Mata 2025, witabirwa n’abagera kuri 150 biganjemo Abanyarwanda n’inshuti zabo bahatuye.

Mbere yo gutangira iki gikorwa habanje umwanya w’isengesho ndetse no gufata umwanya wo kwibuka inzirakarengane z’Abatutsi barenga miliyoni bishwe mu 1994 bazizwa uko bavutse.

Umuyobozi wa Kominote y’Abanyarwanda batuye i London, Dr. Sibylle Ugirase, yibukije abitabiriye uyu muhango ko kwibuka ari igihango buri wese afitiye abazize Jenoside, no guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho.

Ati “Turibuka ababyeyi, abana, inshuti n’abaturanyi barenga miliyoni batuvuyemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bazize ubusa ariko ntibasize ubusa. Tugomba kubaha icyubahiro kandi duharanira ko bitazongera kubaho mu Rwanda ndetse n’ahandi hose ku Isi”.

Umuyobozi uhagarariye Polisi mu Mujyi wa London, Sean Travis, yavuze ko yifatanyije n’Abanyarwanda bose cyane cyane abawutuyemo muri ibi bihe bikomeye.

Travis yongeyeho ko “kwibuka ni inshingano za buri wese kandi ni intambwe mu kubumbatira ubumwe n’amahoro, gukomeza gufata mu mugongo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu kandi ni umwanya wo kwereka Isi ko ibyabaye ari impamo.”

Umuyobozi w’Inama y’Abadepite ushinzwe Ibikorwa bya Guverinoma akaba n’Umunyamabanga ushinzwe Inzego za Demokarasi muri Canada, Arielle Kayabaga, yabwiye abari muri iki gikorwa ko we yagize amahirwe yo kwibonera ibyabaye, bityo asaba abatangaza ibyo batazi kurusura bakirebera amateka nyayo.

Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe ndetse ikoranwa ubugome bukomeye. Ubwo mperuka mu Rwanda nasuye urwibutso ndetse n’imiryango y’abarokotse Jenoside. Abahakana Jenoside n’abayipfobya bakwiriye gusura u Rwanda bakamenya ko ibyo bakora ari ugusonga abayirokotse.”

Umuyobozi wa Ibuka muri Canada, Kabalisa Léo, yagarutse ku bukana bwa Jenoside ndetse ashishikariza Abanyarwanda bose kwibuka kurwanya ingengabitekerezo yayo, biciye mu kwitandukanya n’icyo aricyo cyose kiganisha ku macakubiri.

Kosita Musabye watanze ubuhamya muri uyu muhango, yavuze ko we n’umuryango we babayeho mu buzima bushaririye bitwe n’ubuhunzi babayemo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ubwo Kosita yatahaga mu Rwanda mu 1987, ubutegetsi bwariho bwaramurereze bunanirwa kumuha ubwenegihugu kandi ari Umunyarwanda, aza kubuhabwa nyuma y’uko ashakanye n’Umunyarwanda.

Jenoside yabaye mu 1994 yasanze ari mu Rwanda ndetse imutwara umuryango we mugari. Nyuma yayo yariyubatse ndetse yiga no kudaheranwa n’agahinda.

Umwalimu akaba n’umushakashatsi muri kaminuza ya Western Ontario, Prof. Lindsay Scorgi, wari muri iki gikorwa yavuze ko ubukana bwateguranywe Jenoside bigizwemo uruhare n’amahanga, bwakomeje na nyuma yayo hagamijwe kuyipfobya.

Uhagarariye u Rwanda muri Canada, Amb. Prosper Higiro, yatanze ubutumwa bwe mu buryo bw’ikoranabuhanga abwira buri wese ko kwibuka ari igihango cy’Abanyarwanda n’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi abasaba gukaza uburyo batanga amasomo y’amateka ya Jenoside ku bakiri bato.

Umuyobozi wa Kominote y’Abanyarwanda batuye i London, Dr. Sibylle Ugirase, yavuze ko Abanyarwanda bafitaye igihango n'ababo bazize Jenoside
Igikorwa cyo kwibuka cyabereye i London cyitabiriwe n'abarenga 150
Umuyobozi uhagarariye Polisi mu mujyi wa London, Sean Travis, yifatanyije n'Abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Depite Arielle Kayabaga yasabye abagoreka amateka gusura u Rwanda bakareba neza ukuri kwayo
Kosita Musabye ni we watanze ubuhamya bw'ubuzima bubi yabayemo kubera Jenoside yakorewe Abatutsi
Umwalimu akaba n’umushakashatsi muri kaminuza ya Western Ontario, Prof. Lindsay Scorgi, yari yifatanyije n'Abanyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .