Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi bakuru ba Leta ya Congo, abahagarariye ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga, abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta n’ibigo by’ubucuruzi, ndetse n’inshuti z’u Rwanda zitandukanye zaje kwifatanya n’Abanyarwanda muri icyo gikorwa cyo kwibuka.
Muri uyu muhango Leta ya Congo yari ihagarariwe na Ludovic Ngatsé, Minisitiri w’Ubukungu, Igenamigambi n’Ubuhahirane mu karere.
Hari kandi Yves Ickonga, Umujyanama wa Perezida wa Repubulika ushinzwe ikoranabuhanga n’itumanaho, abadepite ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Chargè d’Affaires a.i muri Ambassade y’u Rwanda, Casimir Nteziryimana, yashimiye abitabiriye, agaragaza ko kwibuka ari umwanya wo guha icyubahiro abazize Jenoside, guhoza abarokotse no gushima abayihagaritse.
Ati “Uyu mwanya utwibutsa agaciro ko kwibuka, ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, n’inshingano zo gukomeza urugendo rwo kubaka igihugu twese hamwe.”
Yagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yibutsa ko mu minsi 100 gusa abasaga miliyoni bishwe, Isi yose ibirebera.
Yashimangiye ko kwibuka bitarangirira mu mateka gusa, ahubwo ko bifasha no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, guharanira ubutabera, no kongera kubaka ubumwe mu Banyarwanda.
Ati “Kwanga kwibagirwa ni uguhagurukira guhangana n’abahakana Jenoside, ndetse no kwirinda icyahungabanya urugendo rw’ubwiyunge.”
Yavuze ko bibabaje kuba ingengabitekerezo ya jenoside ikigaragara muri aka karere, aho abahekuye u Rwanda nka FDLR bari mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bakomeje kuyikwirakwiza bashyigikiwe n’inzego z’ubuyobozi bikaba bivamo ubwicanyi bwibasira abo mu bwoko bw’Abatutsi muri icyo gihugu.
Yakomeje agaragaza ko bibabaje kandi kubona ibihugu nk’u Bubiligi, byagize uruhare mu mateka y’ubukoloni bwabibye ivangura ryagejeje kuri Jenoside bikomeje kuba indiri no gutiza umurindi abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi binyuranyije n’amasezerano mpuzamahanga n’imyanzuro y’Umuryango w’Abibumbye. Yasabye ibihugu byose guhana Abahakana bakanapfobya Jenoside.
Yanasabye urubyiruko rw’ingeri zose kugira uruhare mu kurwanya urwango n’ivangura, no guharanira amahoro n’ubumwe, anashimira cyane Repubulika ya Congo n’abaturage bayo kubera umubano mwiza n’ubufatanye bagaragarije u Rwanda mu myaka 31 ishize.
Muri uyu muhango kandi uhagarariye Umuryango w’Abibumbye bwana Abdourhamane Diallo yageje ku bawitabiriye ubutumwa bw’Umunyamabanga Mukuru wawo, Antonio Guteres.
Herekanywe kandi filime mbarankuru “Du Désespoir à l’Espoir”, ndetse Teta Kundwa Ayan, w’imyaka 19, uvuka ku babyeyi b’imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga umuvugo yise “quand la nuit deploie son voile” agaragaza ingaruka Jenoside yakorewe Abatutsi yamugizeho, zirimo kubuzwa amahirwe yo kugira umuryango mugari, ariko akanagaragaza uko ababyeyi be bataheranywe n’agahinda ahubwo ko bahisemo gufatanya n’abandi kubaka u Rwanda rwunze ubumwe.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!