Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Bwongereza bakoze umwiherero baganira ku iterambere ry’u Rwanda

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 26 Gashyantare 2020 saa 09:51
Yasuwe :
0 0

Abanyamuryango b’Umuryango FPR Inkotanyi baba mu Bwongereza bagize umwiherero wahuje abayobozi bakuru n’abategurwa kujya mu buyobozi, wagarutse ku mateka y’uwo muryango, amateka y’Urugamba rwo kubohora igihugu, ndi Umunyarwanda, icyerekezo 2050 n’ibindi.

Uwo mwiherero wabaye tariki 24 Gashyantare 2020 wahuje abayobozi b’Umuryango FPR Inkotanyi baba mu Bwongereza n’abagaragara ko bazaba abayobozi mu gihe kiri imbere bose hamwe bagera kuri 45. Intego nyamukuru yari iyo kagaragaza aho uwo muryango wavuye, aho ugeze n’aho ugana ndetse no kuganira ku iterambere ry’igihugu muri rusange.

Ni umwiherero watangiwemo ibiganiro bitandukanye bifasha abasanzwe mu buyobozi n’abategurwa kurushaho kumenya Ibikorwa by’Umuryango FPR Ikontanyi; aho wavuye, aho ugeze n’aho wifuza kugana mu cyerekezo cy’igihugu binagaruka ku mateka n’iterambere ry’u Rwanda muri rusange.

Ibiganiro byarimo amateka y’u Rwanda guhera mu gihe cy’abami, icy’umwaduko w’abazungu, icya Repubulika na Politiki rugenderaho muri iki gihe.

Umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu Bwongereza, Egide Ruhashya yagarutse kuri ayo mateka ndetse yerekena n’uburyo igihugu kiyobowe, ashimangira ko buha buri munyarwanda kwishimira iterambere ry’igihugu cye.

Muri ibyo biganiro bigaruka ku mibereho yose y’abanyarwanda, harimo icyatanzwe na Rev. Dr Malachie Munyaneza cyagarutse ku ruhare rw’iyobokamana mu mateka y’abanyarwanda. Yavuze ko amadini afite uruhare rukomeye mu mibereho y’abanyarwanda kuva mu gihe cy’abami kugeza muri iki gihe.

Muri Rwanda Day iheruka, Banki Nkuru y’u Rwanda yerekanye ko kuva mu 2010 amafaranga Abanyarwanda baba mu mahanga bohereza imbere mu gihugu yiyongereye ku gipimo cya 158%. Yavuye kuri miliyoni 98.2 mu 2010 agera kuri miliyoni 253 z’amadorali ya Amerika mu 2018 ni asaga miliyari 250 z’amanyarwanda.

Muri uwo mwiherero naho uruhare rw’abanyarwanda baba mu mahanga mu kubaka igihugu rwagarutsweho ndetse abawuteraniyemo bibutswa ko bigomba kujyana, no kubumbatira indangagaciro n’umuco by’abanyarwanda.

Umuyobozi wungirije w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Bwongereza, Tony Kanani abihuje n’ubuzima abanyarwanda babayeho mu Bwongereza, yashimangiye ko abanyarwanda baba mu mahanga badakwiye gusigara inyuma mu kubaka igihugu.

Ubu u Rwanda ruri mu cyerekezo 2050 kigizwe n’imyaka 30 igabanyije mu bice bibiri; birimo ikigizwe n’imyaka 15 ya mbere kugera mu 2035 n’imyaka 15 izakurikira. Muri icyo cyerekezo u Rwanda rufite intego yo kugira ubukungu buciriritse mu 2035 naho mu 2050 umunyarwanda yazaba yinjiza $12 476 ku mwaka, ni ukuvuga asaga miliyoni 10 Frw ku mwaka.

Umwiherero w’abo banyamuryango ba FPR baba mu Bwongereza watinze kuri iki cyerekezo, barushaho gusobanukira aho igihugu cyifuza kuganisha abanyawanda n’icyo kibategerejeho kugira ngo ibyo byose bizabashe kugerwaho.

Icyo gikorwa ni ubwa mbere gikozwe mu Bwongereza abacyitabiriye bavuze ko babashije kumenya amateka ya FPR Inkotanyi n’aho ishaka kuganisha igihugu.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baba mu Bwongereza basobanuriwe birambuye icyerecyezo cy'u Rwanda
Rev. Dr Malachie Munyaneza yagarutse ku ruhare rw’iyobokamana mu mateka y’abanyarwanda. Yavuze ko amadini afite uruhare rukomeye mu mibereho y’abanyarwanda kuva mu gihe cy’abami kugeza muri iki gihe.
Umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu Bwongereza, Egide Ruhashya yagarutse kuri ayo mateka ndetse yerekena n’uburyo igihugu kiyobowe, ashimangira ko buha buri munyarwanda kwishimira iterambere ry’igihugu cye.
Umwiherero wahuje abasanzwe bari mu buyobozi bw'Umuryango n'abategurwa kujya mu buyobozi bwawo
Hagaragajwe ko diaspora ifite uruhare runini mu iterambere ry'igihugu
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Bwongereza basabwe gushyigikira icyerecyezo 2050 igihugu gifite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .