00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishimwe ry’ibigo byo mu Rwanda byitabiriye murikabikorwa Mpuzamahanga ry’Ubukerarugendo mu Bufaransa

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 6 December 2024 saa 06:30
Yasuwe :

U Rwanda rwitabiriye ku nshuro ya munani Imurikabikorwa Mpuzamahanga ry’Ubukerarugendo buhanitse rizwi nka ’International Luxury Travel Market’ (ILTM), ryatangiye ku itariki ya 2 Ukuboza 2024 mu mujyi wa Cannes mu Bufaransa rigasozwa ku ya 5 Ukuboza 2024.

U Rwanda, nk’igihugu cyashyize imbaraga mu bukerarugendo, rukomeje kugaragaza ibyiza nyaburanga rufite mu Imurakabikorwa ngaruka mwaka rya ILTM.

Iri murikabikorwa ryateguwe hagamije guhuriza hamwe ibigo bikomeye mu bukerarugendo, inzobere mu by’ubukerarugendo, abakora mu rwego rw’ubukerarugendo n’abanyamakuru baturutse mu bihugu bitandukanye, bakaba baganira ibishoboka byose mu kuzamura urwego rw’ubukerarugendo ku Isi.

Abitabiriye iri murikabikorwa barimo abaturutse mu bihugu byo muri Afurika, Aziya, Amerika y’Epfo ibihugu byinshi by’Abarabu n’u Bushinwa.

U Rwanda rwitabiraga iri murikabikorwa ku nshuro ya munani, ruhagarariwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) n’ibigo bitandukanye by’ubukerarugendo, birimo Wilderness Safaris, Primates Safaris, Uber Luxe Safaris, Rwanda Eco Company Safaris, Songa Africa Tourism Company, Blue Monkey Tours, Africa Journeys, Wildlife Tours na Palast Tours and Travel.

Abaje i Cannes uyu mwaka bahagarariye ibi bigo bari bafite intego yo kugaragaza ibyiza nyaburanga bitandukanye igihugu cy’u Rwanda gifite, ndetse bakarushaho gushyira izina ry’u Rwanda muri ruhando mpuzamahanga ruba rwateranite i Cannes mu Bufaransa.

Buri kigo cyose gikora mu rwego rw’ubukerarugendo cyitabiriye iri murikabikorwa cyagaragaje ko u Rwanda rufite byinshi byakurura ba mukerarugendo. Ibi bigo byakira k’umunsi abantu barenga 160 babigannye, hakiyongeraho 33 bari mu rwego rw’itangazamakuru n’abashyitsi batandukanye, byatumye abasuye stand y’u Rwanda bagera ku bantu barenga 193 k’umunsi.

Muri iri murikabikorwa, u Rwanda rwiteguye umusaruro ufatika, aho kuko abarenga 1800 bafite ubumenyi buhambaye mu bijyanye n’ubukerarugendo buhanitse baturutse impande zose z’isi, bitabiriye iki gikorwa, kugenda uhura na bamwe muri bo byongera ubuvugizi k’ Ubukerarugendo bw’u Rwanda.

ILTM ihuriza hamwe abaguzi, abagurisha ndetse n’abafatanyabikorwa bo mu rwego rw’ubukerarugendo bwo ku rwego rwo hejuru, akaba ari igikorwa gikomeye cyakira abantu bafite inyota yo kumenya ahantu hashya, by’umwihariko abifuza ubukerarugendo bwihariye.

Ku ruhande rw’u Rwanda, ni amahirwe akomeye yo kugera ku bakiriya bashya ndetse no kuganira ku bufatanye bwubaka umubano w’igihe kirekire n’abandi bakora mu bukerarugendo ku isi.

U Rwanda rwashimangiye akamaro muri iri murikabikorwa mu kuzamura izina ry’igihugu ndetse no kumenyekanisha ibikorwa by’ubukerarugendo bwo ku rwego rwo hejuru. Ibi bikaba bihura n’intego yo guteza imbere ubukerarugendo bwihariye bukomatanyije na gahunda yo guhanga udushya mu bukerarugendo bwose.

Raporo ya Banki y’Isi igaragaza ko ubukerarugendo mu Rwanda bukomeje kuba umusingi ukomeye w’iterambere ry’ubukungu, aho mu mwaka wa 2024 bwitezweho kuzamura amafaranga igihugu kizinjiza akagera kuri miliyoni 660$, bivuye ku bikorwa by’ubukerarugendo bugezweho no ku rwego rwo hejuru igihugu kirimo guteza imbere.

Iri murikabikorwa kandi ryerekana ko u Rwanda rugize uruhare rukomeye mu bikorwa by’ubukerarugendo ku rwego rw’Isi, mu gihe igikorwa nk’iki kireba abaturutse impande zose z’isi, rukaba rutanga ishusho y’uko u Rwanda ari ahantu habereye abantu bifuza ibikorwa by’ubukerarugendo byo ku rwego rwo hejuru, by’umwihariko abashaka gucumbika no gukora ingendo mu buryo bwihariye.

IGIHE yaganiriye na bamwe mu bari bahagarariye sosiyete zahagarariye u Rwanda muri iri murikabikorwa rya ILTM ndetse n’uruhare rw’ayo mahirwe mu kuzamura ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Umuyobozi wa Wildlife Tours Rwanda, Davidson Mugisha, yavuze uruhare iri murikabikorwa ryagize ari gutuma bahura n’abantu bakomeye mu rwego rw’ubukerarugendo, avuga ko bahuye na benshi bashaka kubona aho batemberera mu Rwanda.

Ati "Abantu baza hano baba barakoze ubushakashatsi, ndetse na buri sosiyete iryitabira iba yaratoranyijwe. Ni amahirwe akomeye yo guteza imbere u Rwanda nk’ahantu heza ho gusura."

Hategekimana Lambert, uhagarariye Rwanda Eco Company and Safaris yashimangiye uruhare rwa ILTM mu kubahuza na benshi ndetse no kwerekana ibyiza by’u Rwanda.

Yagize ati "Iri ni rimwe mu mamurikabikorwa akomeye, rifasha mu guteza imbere Pariki z’u Rwanda, ingangi zacu ndetse n’ahandi hantu nyaburanga. Twagize amahirwe yo guhura n’abantu batandukanye bo ku Isi yose, tubereka ibyiza nyaburanga by’u Rwanda."

Hategekimana yasobanuye kandi umwihariko w’iki gikorwa, ati: "Ibihugu bimwe na bimwe gusa ni byo bitumirwa muri iri murikabikorwa ryiza, kandi ni ishema kuba u Rwanda ruhagarariwe. Turashimira RDB ku bufasha bwayo mu gushyigikira ko twitabira ndetse na Ambasade ku bw’imikoranire myiza mu gutegura urugendo."

Iki gikorwa kandi gitanga amahirwe ku bayobora ingendo kugira ngo bahuze n’abashyitsi baturutse mu mahanga, babamenyeshe ibyo u Rwanda rutanga. Hategekimana ati "Ni twebwe, abashoramari, dufite inshingano yo gukoresha aya mahirwe,"

"Mu kugaragaza ibikurura abanyamahanga, dufasha abashyitsi kumenya ibyo u Rwanda rutanga, tukabamenyesha aho bashobora kuba ndetse n’ibigo by’ubucuruzi byabateguriye serivisi."

Betty Mutoni, umuyobozi w’ibikorwa by’ubucuruzi muri Primate Safaris, yavuze ko ILTM ari amahirwe akomeye yo guhuza n’abakiriya bashya no kwagura isoko ry’ikigo.

Ati "Twasanze iki gikorwa ari amahirwe y’iterambere, kuko abantu benshi baje mu Rwanda buri mwaka. Ni urubuga rwiza rwo kwerekana isi ibyo twishimira kandi byihariye dufite."

Daniella Gaza, uhagarariye Songa Africa, na we yashimangiye amahirwe akomeye ILTM yatanze ku kigo cye.

Yagize ati "Kwitabira ILTM byaduhaye amahirwe yo guhuza n’abakiliya bashya ndetse no gukomeza gukomeza umubano wacu n’abafatanyabikorwa mu isoko ry’ubukerarugendo bw’ibyiza,"

"Mu biganiro n’abakozi baturutse mu bihugu bitandukanye, twabonye ko u Rwanda ruri mu bihugu bikunzwe cyane ku Isi. Si nk’ahantu ho kwirebera ingagi gusa, ahubwo ni n’ahantu ho gutemberera, nko mu ishyamba rya Nyungwe, gukorera ingendo muri Pariki ya Akagera, n’ibindi byinshi."

Irene Murerwa, Umuyobozi Mukuru w’Ubukerarugendo muri RDB, yashimangiye ibyishimo u Rwanda rufite ku kwitabira iri rushanwa ry’icyubahiro.

Yagize ati "Visit Rwanda iranezerewe no kwitabira inama ya 23 y’ibikorwa by’ubukerarugendo bwa luxurie, ikurura abashyitsi barenga 10,000."

Murerwa kandi yahise ashimira abafatanyabikorwa batandukanye ndetse n’abayobozi b’ibigo by’ingendo ku bwo gukomeza gukorana.

Yashimiye abafatanyabikorwa, abayobozi b’amasosiyete y’ingendo, ndetse n’abategura ILTM Cannes 2024, ati "Ntituzikora ngo tubihishe, tuzajya twigaragaza nk’abafite imiyoborere ihamye mu Rwanda. Turi gukora ibishoboka byose kugira ngo u Rwanda ruzabe kimwe mu bihugu bikomeye mu rwego rw’ubukerarugendo bwa ku Isi."

Binyuze mu kwitabira ibikorwa nk’ibi nka ILTM, u Rwanda ntirugaragara gusa nk’ahantu heza ho kuruhukira, ahubwo ruri gufata ingamba zikomeye mu kugena ahazaza h’ubukerarugendo ku rwego rw’Isi.

Iri murikabikorwa ryabereye amahirwe ibigo by'u Rwanda bikora mu bukerarugendo guhura n'abakiliya bashya.
Iri murikabikorwa ryitabirwa n'abantu baturuka mu bihugu bitandukanye ku Isi.
Davidson Mugisha, Umuyobozi wa Wildlife Tours Rwanda, yavuze ko iri murikagurisha ryatumye bahura n'abantu bashya benshi bifuza gusura u Rwanda.
Irene Murerwa, ukuriye ubukerarugendo muri RDB, yagaragaje ko bishimiye ko u Rwanda rwitabiriye iri murikagurisha, rukabasha kwerekana ubwiza bwarwo.
Lambert Hategekimana wo muri Rwanda Eco Company and Safaris yavuze ko byari amahirwe kugaragaza ibyiza by'u Rwanda muri iri murikabikorwa
Betty Mutoni, ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Primate Safaris, yavuze ko ILTM yababereye amahirwe yo guhura na benshi bari bafite amatsiko yo kumenya u Rwanda.
Daniella Gaza (uri iburyo) uhagarariye Songa Africa yerekanye amahirwe ILTM yabahaye yo kugaragaza ibyo bakora.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .