Abakinnyi ba PSG bifatanyije n’u Rwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 Gicurasi 2020 saa 07:23
Yasuwe :
0 0

Abakinnyi batandukanye bakinira Paris Saint- Germian yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bufaransa barimo Kylian Mbappé na Ander Herrera, bifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuva ku wa 7 Mata 2020, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bari mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye inzirakarengane zisaga miliyoni mu mezi atatu gusa.

Ni muri urwo rwego, Ikipe ya Paris Saint-Germain ihagarariwe n’abakinnyi barindwi barimo Kylian Mbappé watsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’uyu mwaka w’imikino wa 2019/20 mu Bufaransa, yatanze ubutumwa bwo kwifatanya n’u Rwanda muri ibi bihe.

Ni ubutumwa bw’amashusho y’amasegonda 40, aho aba bakinnyi bose uko ari barindwi bagenda bakuranwa mu kuvuga amagambo yo kwifatanya n’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Butangirwa n’amagambo y’Ikinyarwanda avugwa na Kylian Mbappé ati “Twibuke Twiyubaka”, agahita yakirwa n’Umunya-Sénégal, Idrissa Gana Gueye n’abandi bagakurikira mu gihe busozwa n’ubundi aba bakinnyi bavuga bati “Twibuke Twiyubaka” nk’amagambo agize insanganyamatsiko y’uyu mwaka.

Bose bagize bati “Twibuke Twiyubaka. Rwanda, abakinnyi ba Paris Saint-Germain bagufitiye ubutumwa. Twifatanyije nawe mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu myaka 26 ishize kuva icyo gihe, wagaragaje ubumwe, kwihangana n’impinduka z’intangarugero Isi ishobora kukwigiraho, ikanakurikiza. No muri ibi bihe bikomeye, turi kumwe nawe dukomeza gushyigikira intambwe u Rwanda rukomeje gutera. Sitwe tuzarota dusura u Rwanda mu gihe cya vuba. Twibuke twiyubaka.”

Guhera mu Ukuboza 2019, u Rwanda rwagiranye ubufatanye na Paris Saint-Germain, buzamara imyaka itatu bugamije kureshya abashoramari no gukomeza kuba icyerekezo kibereye ubukerarugendo.

Muri ubu bufatanye, ikirango cya Visit Rwanda kigaragazwa kuri Stade ya Parc des Princes aho PSG yakirira imikino yayo ndetse no ku mugongo ku myenda iyi kipe ikoresha mu myitozo no mu gihe cyo kwishyushya mbere y’imikino, yaba iyo yambara yasuye indi kipe cyangwa iyo yambara iwayo muri Shampiyona y’u Bufaransa, Ligue 1.

Mu biganiro byahuje abahagarariye Paris Saint-Germain na Minisiteri ya Siporo, hemejwe ko iyi kipe izubaka ishuri ry’umupira w’amaguru mu Karere ka Huye.

Kylian Mbappé ari mu bakinnyi ba PSG batanze ubutumwa bwo kwifatanya n'Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .