Icyo gikorwa cyabaye umwanya wo kuganira ku ngamba n’imihigo bigomba kubaranga mu mwaka batangiye wa 2020.
Nk’uko babitangarije IGIHE, ni umunsi waranzwe n’ibiganiro harimo no gushima bamwe mu banyarwanda bafunguye ibigo bitanga akazi na serivise aho batuye muri Maine.
Ibiganiro byagarutse ku ruhare rw’ abo nk’abanyarwanda baba mu mahanga mu iterambere ry’aho bakomoka (mu Rwanda), n’aho batuye.
Mu ijambo rye, Antoine Bikamba uhagarariye ihuriro ry’abanyarwanda baba muri Maine, yashimye ubwitabire n’ubwitange bagaragaje kugira ngo uwo munsi ufite icyo uvuze gikomeye ugerweho, ashimira cyane ba rwiyemezamirimo bafite ibikorwa muri aka karere n’abatanga serivise zitandukanye n’imirimo.
Yibukije ko icyo gikorwa ngarukamwaka cy’ubusabane bw’abanyarwanda batuye Maine kigamije kubaha umwanya wo guhura no kumenyana biruseho cyane cyane abaje vuba bakamenyana n’abamaze igihe.
Kumenyana bituma abantu bafashanya muri byinshi bakunga ubumwe hagati yabo, aho batuye n’aho bakomoka bakabyungukiramo.
Damas Rugaba wigeze kuyobora iri ihuriro ry’abanyarwanda batuye muri Maine, yabibukije gushyigikirana bakirinda icyabatandukanya, bagashyira imbaraga mu iterambere bifuza kugeraho mu buzima bwa buri munsi .
Leopold Ndayisabye na we wayoboye iri ihuriro, yabaganirije ku kamaro k’umuryango w’abanyarwanda, ashimangira ko ugamije guhuza no guharanira iterambere ry’abanyarwanda bose batuye muri Maine,.
Ati “Murangwe n’ubumwe bubabere inkingi mu mibereho yanyu ya buri munsi, musangire amakuru abafasha kwiteza imbere. Mutabarane hagize ugira ikibazo hagati yanyu mu ngo”.
Kayijuka Frank, Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu ijambo rye yagize ati “Twishimira iterambere n’imibereho mwerekana by’umwihariko nk’abanyarwanda muba mu mahanga. Mukomeze guharanira icyabateza imbere kuko nicyo igihugu kibatezeho, uwiyubatse aba yubaka u Rwanda n’aho atuye , mukomeze ubu bumwe mugaragaza kuko abishyize hamwe nta kibananira.”
Uyu muhango kandi wabereyemo gushimira bamwe mu banyarwanda bakoze ibikorwa by’indashyikirwa bagatangiza ibigo bitanga serivise zitandukanye bigatanga n’akazi.
Mu bashimiwe harimo Mike Mwenedata washinze ikigo “Rwanda Bean” gikora ubucuruzi bw’Ikawa ivanwa mu Rwanda igacururizwa muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Manasse Shingiro ufite ikigo “Casco Bay Cleaning”,Gael Karomba ufite ikigo cyita ku bantu bafite ibibazo byo mu mutwe “Happy Haven LLC” , Arthur Sabiti uhagarariye Intercultural Community Center (ICC) ifasha abana mu myigire no mu bindi bitandukanye na Damas Rugaba uhagarariye “Greater Portland Immigration and Welcome Center” ifasha abimukira mu kubahugura mu rurimi rw’Icyongereza ndetse no mu bintu by’ingeri bitandukanye.
Hashimwe na Leopold Ndayisabye wayoboye umuryango w’abanyarwanda muri manda iheruka.
Ihuriro ry’abanyarwanda batuye muri leta ya Maine rifite ubuzima gatozi. Abayobozi baryo bafite inshingano zo gufasha abarigize gukomeza ubufatanye hagati yabo, kwiteza imbere, gusigasira umuco nyarwanda ndetse no kubana neza n’andi mahuriro ari muri iyi leta.

















TANGA IGITEKEREZO