U Buholandi: Amb. Karabaranga yasabye abakiri bato kurangwa n’ubutwari

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 28 Mutarama 2019 saa 08:32
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda baba mu Buholandi bongeye guhurira hamwe mu biganiro n’ubusabane bwo kwifurizanya umwaka mushya muhire wa 2019, banizihiza Umunsi mukuru w’intwari mu gikorwa bamaze kugira ngarukamwaka.

Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye mu Buholandi bakoranye kuri uyu wa 28 Mutarama 2019, banatora itsinda rizayobora Diaspora nyarwanda muri icyo gihugu, banashimira iricyuye igihe.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Karabaranga Jean Pierre, yashimiye abitabiriye uyu mugoroba muri rusange, ashimira n’abayobozi ba Diaspora bucyuye igihe ku bwitange bakoranye ibikorwa birimo kunga ubumwe bw’abanyarwanda n’inshuti zabo muri icyo gihugu.

Ati “Ibi byose byagarajwe mu bikorwa bitandukanye mwagizemo uruhare cyane gahunda za Leta mwitabira, mufatanya n’abandi banyarwanda bari mu gihugu imbere. Diaspora nyarwanda mu Buholandi, mwagaragaye mu bikorwa birimo Amatora atandukanye igihugu cyacu cyagize mu bihe bishize, gushyira hamwe nk’abanyarwanda bihesha ishema, ibikorwa byinshi byo gufasha aho byashobokaga abatishoboye mu Rwanda.”

Yabashimiye n’ibindi bikorwa bagizemo uruhare birimo kwitabira za Rwanda Day zabereye ku mugabane w’u Burayi, iminsi mikuru y’igihugu harimo umunsi mpuzamahanga w’abagore no Kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi buri mwaka.

Hari kandi igikorwa cyo kwizihiza umunsi wo Kwibohora, aho baboneraho kugirana ibiganiro bakibukiranya icyo bivuze n’impamvu yabyo, kandi buri mwaka bakitabira amamurikagurisha y’ubukerarugendo abera muri icyo gihugu yitwa « Vakantiebeurs » u Rwanda rumaze imyaka 10 rwitabira.

Ababishoboye bose kandi bitabiriye Inama y’Umushyikirano yayobowe na Perezida Paul Kagame, aho abanyarwanda baganira kuri gahunda zitandukanye bagatanga n’ibitekerezo byabo.

Ambasaderi Karabaranga ati “Ibi byose ndabibashimira byimazeyo.”

Yanagarutse ku ijambo Perezida Kagame yavuze yifuriza abanyarwanda bose umwaka mushya muhire, kuri gahunda zitandukanye zakozwe mu gihugu no ku nshingano Perezida Kagame yashyize mu bikorwa zitandukanye zo kuyobora Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe AU muri manda ye.

Yasabye Abanyarwanda bo mu Buholandi gukomera ku bumwe bukomeje kubaranga no kurwanira ishyaka igihugu cyabo mu bikorwa by’iterambere bigaragarira buri wese kandi bagakomeza kubigiramo uruhare.

Yanabahaye ikiganiro ku buryo burambuye ku ntwari z’u Rwanda, avuga amazina y’intwari zibukwa mu Rwanda n’impamvu zagizwe intwari.

Ati “Ndasaba urubyiruko kuzaba intwari kuko bishoboka.”

Habayeho no kwereka muri Abanyarwanda n’inshuti zabo, ijambo Perezida Paul Kagame yagejeje ku Banyarwanda abifuriza umwaka mushya muhirewa 2019.

Perezida wa Diaspora Nyarwanda mu Buholandi usoje manda, Safari Emmanuel, yashimiye abitabiriye iki gikorwa, ababwira ko ari uruhare rwabo mu gushyigikira iterambere ry’u Rwanda kuko ari uburyo bwo kurebera hamwe ibyagezweho n’imishinga iri imbere.

Yashimye imikoranire n’andi mashyirahamwe nka Ibuka-Holland, itsinda ry’Abagore, urubyiruko, itorero ry’umuco n’ikipe y’umukino w’amaguru.

Nk’uwari uyoboye Diaspora, yashimiye cyane Ambasaderi Karabaranga n’itsinda ayoboye uko yababaye hafi igihe cyose bari babakeneye, inama bagiye bagirwa mu bikorwa byabo bya buri munsi birebana n’u Rwanda.

Yahaye icyizere abatowe bashya ko azababa hafi mu nama bazakenera, kugirango nabo bakomereze aho bafatiye kandi barusheho, anashimira urubyiruko uko rukomeje kuba rwinshi mu kwitabira ibikorwa birebana n’igihugu cyabo.

Uyu munsi wabayemo n’umwanya wo guha ishimwe (Certificats) bamwe mu banyarwanda batanze urugero rwiza mu kwitanga mu gihe cy’imyaka itanu ishize, bafatanya n’abandi guteza imbere umuryango nyarwanda mu Buholandi.

Komite nshya ya diaspora yatowe igizwe na Ndabarasa Claude nka Perezida, yungirijwe na Umwari Solange, Ushinzwe Siporo n’umuco ni Iradukunda Innocent, ushinzwe Urubyiruko ni Niyongere Bede, Ushinzwe Uburinganire n’imibereho myiza ni Kamali Hilda, ushinzwe umutungo ni Sekanyana Erick naho ushinzwe Ishoramari ni Murasira Pascal.

Amb. Karabaranga n'umugore we babyina mu busabane n'abanyarwanda
Amb. Karabaranga n'Umugore we Uwicyeza Viviane Mironko basuhuza abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda
Amb. Karabaranga yahaye ishimwe abanyarwanda babaye intangarugero mu gufatanya n'abandi ibikorwa bitandukanye byubaka umuryango nyarwanda mu Buholandi
Bakurikiye ijambo Perezida Paul Kagame yavuze yifuriza Abanyarwanda umwaka mwiza wa 2019
Kabagema Elie wayoboye iki gikorwa
Safari Emmanuel wari umaze imyaka itanu ari Perezida wa Diaspor mu Buholandi yifuriza imirimo myiza itsinda ryatorewe kuyiyobora, anashimira abo bakoranye bose
Indirimbo y'Igihugu niyo yabimburiye uyu muhango
Mu busabane bacinye akadiho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .