00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi: Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye i Liège bongeye guhurira mu busabane (Amafoto)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 14 Ugushyingo 2021 saa 08:19
Yasuwe :

Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye mu Mujyi wa Liège mu Bubiligi, bongeye guhurira mu busabane, banakira Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Dieudonné Sebashongore Rugambwa.

Ni umugoroba wabayemo kungurana ibitekerezo, gukomeza ubumwe no gufatanya n’abari mu gihugu gukomeza kurebera hamwe icyateza imbere u Rwanda.

Ni gahunda yateguwe ku nshuro ya kabiri mu guhuza Abanyarwanda batuye Liége no hirya no hino mu turere tuyikikije na Diaspora Nyarwanda mu Bubiligi, DRB –Rugari, ishami ryayo ry’i Liège, itsinda riyobowe na Eric Twagirimana na bagenzi be.

Mu ijambo rye Twagirimana yashimiye Amb. Sebashongore witabye ubutumire bwo guhura n’Abanyarwanda barimo abatuye, abakorera n’abiga Liège n’inshuti zabo.

Yanagaragaje ko yanyuzwe n’itsinda ry’abadipolomate bamuherekeje, Umuyobozi wa DRB-Rugali ku rwego rw’Igihugu, Gilles Bazambanza, abahagarariye uturere twose turimo uduce twa DRB, Abanyarwanda n’inshuti zabo bose bitabiriye uyu mugoroba.

Yagize ati ‘‘Ndifuza ko ubutaha tuzahura twikubye inshuro ebyiri kuko guhura ni imwe mu nkingi yo kunga ubumwe, kujya inama no gukorera hamwe, akaba ari nayo mpamvu tubitegura.’’

Mu ijambo rye Gilles Bazambanza yashimiye DRB-Section Liège kuko ari intangarugero mu bikorwa bitandukanye igeraho harimo no kwigisha abana Ikinyarwanda n’umuco w’aho bakomoka muri rusange.

Ambasaderi Sebashongore na we yashimye Abanyarwanda b’i Liège bateguye ubu busabane bugamije kuganira ku bifitiye akamaro iterambere ry’igihugu.

Ati ‘‘Ndashimira abandi bashoboye kwitabira iyi gahunda baturutse mu yindi mijyi y’iki gihugu, muri ibi bihe bitoroshye byo kwirinda COVID-19. Biragaraza urukundo mufitiye igihugu cyacu n’ubuyobozi bwacyo.’’

‘‘Ni ubwa mbere duhuye kuva natangira inshingano nahawe zo guhagararira u Rwanda mu Bubiligi na Luxembourg. Mbere y’uko dutangira gahunda yaduhuje uyu munsi, ndagira ngo mbanze mbagezeho intashyo y’Umukuru w’Igihugu Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ubifuriza amahoro, guhora mutera imbere no kujya muhora muzirikana igihugu cyanyu.’’

Yabashimiye uruhare mu kwitabira gahunda za Leta n’ubwo batari mu gihugu ariko bakomeza kukizirikana.

Yakomeje ati ‘‘By’umwihariko ndagira ngo mbashimire ukuntu Diaspora yatanze umusanzu mu gufasha abanyarwanda bari mu gihugu, igihe icyorezo cya COVID-19 cyatangiraga mu gihe cya guma mu rugo.’’

Ambasaderi Sebashongore yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa uko igihugu cyifashe na gahunda Leta yashyize imbere.

Yagize ati ‘‘Ndashaka kubibutsa kandi uruhare tubatezeho mu iterambere ry’igihugu n’ukuntu ubuyobozi bukomeje koroshya serivisi zikenerwa n’Abanyarwanda baba mu mahanga.’’

Yahereye ku miterere y’ingamba zafashwe mu guhangana na COVID-19 aho abaturarwanda basaga miliyoni 4,8 bamaze guhabwa dose ya mbere y’urukingo mu gihe abarenga miliyoni 2,6 bakingiwe byuzuye.

Ku bijyanye n’ubukungu, byitezwe ko uyu mwaka ubw’igihugu buzazamuka ku kigero cya 5%.

Mu Mibereho myiza y’abaturage, Abanyarwanda bafite mituweli ubu bagera kuri 85% mu Ugushyingo 2021. Leta y’u Rwanda kandi irihira abatishoboye bo mu Cyiciro cya mbere n’icya Kabiri.

Mu bijyanye n’Uburezi, mu mashuri abanza, abana bagera kuri 98.5% bari mu kigero cyo kwiga amashuri abanza bari mu ishuri, naho mu yisumbuye, Leta yashyizeho uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 ku buryo umwana wese ubishaka yiga yaba mu by’ubumenyi rusange cyangwa mu bijyanye n’imyuga.

Umutekano w’Igihugu na wo byagaragajwe ko uhagaze neza haba imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Ambasaderi Sebashongore ati ‘‘Umutekano mu gihugu hose umeze neza, mwumvise ko n’ingabo z’igihugu cyacu zifatanyije n’iza Mozambique mu kurwanya ibyihebe zirimo kwitwara neza.’’

Yanavuze ko mu Miyoborere myiza kuri ubu hari gukorwa amatora y’inzego z’ibanze kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku rw’akarere.

Ati ‘‘Leta y’u Rwanda ishyize imbere imibereho myiza ya buri Munyarwanda no kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda. Ngira ngo mwumvise ko muri iyi minsi, Perezida wa Repubulika yashyizeho Minisiteri nshya ishinzwe Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Uburere Mboneragihugu (MINUBUMWE).’’

Yavuze ko iki ari ikimenyetso cyerekana imbaraga zashyizwe mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati ‘‘Ni ubwa mbere mu mateka y’imiyoberere y’u Rwanda, iyi Minisiteri igiyeho. Ni yo mpamvu, abo mwumva bashaka gusubiza igihugu mu macakubiri Leta itazabihanganira, mwese muzi aho amacakubiri yagejeje igihugu cyacu.’’

-  Abo muri Diaspora bibukijwe gutanga umusanzu wabo

Ambasaderi Sebashongore yavuze ko u Rwanda rukeneye amaboko y’abana barwo kugira ngo rwiteze imbere.

Ati ‘‘Ni muri rwa rwego musabwa kugira uruhare mu kureshya abashoramari muziranye bagashora imari yabo mu Rwanda, mbese buri wese akwiye kuba ambasaderi w’igihugu cyacu aho ari hose.’’

Yagaragaje ko Leta y’u Rwanda yavuguruye amategeko arebana n’ubucuruzi mu buryo bwo korohereza abashoramari. Hari na gahunda Leta yashyizeho zo korohereza abashoramari nko kuba haratunganyijwe ibyanya byahariwe inganda hafi muri buri karere, hagezwamo ibikorwaremezo bikenewe.

Ati ‘‘Mu rwego rwo kwitabira gahunda z’Iterambere zo mu gihugu cyacu, ndagira ngo mbashishikarize gahunda ya EjoHeza.’’

EjoHeza ni gahunda ya Leta igamije gufasha Abanyarwanda n’abanyamahanga batuye mu Rwanda kwizigamira by’igihe kirekire bakazabona pansiyo mu gihe bazaba bageze mu zabukuru.

Yabashishikarije ko bakwitabira iyi gahunda cyangwa bakayishyiramo abo mu miryango yabo batarajyamo kubera amikoro make.

Ambasaderi Sebashongore yijeje abo muri Diaspora kandi ko Guverinoma ikomeje gukora amavugurura kugira ngo iborohereze kubona serivisi nziza.

Ati ‘‘Ni muri urwo rwego, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) n’Ubuyobozi Bukuru bw’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu Gihugu bari kwiga uburyo Abanyarwanda batuye mu mahanga bafashwa kubona indangamuntu, bakajya bifotoreza bakanatanga ibikumwe muri za Ambasade z’u Rwanda mu bihugu batuyemo, aho kujya i Kigali.’’

Yavuze ko ku bashaka ibyangombwa by’ubutaka cyangwa byo kubaka hatanzwe amabwiriza y’uko bahabwa serivisi zihuse iyo bujuje ibisabwa banafite na ikarita yerekana ko babarizwa muri diaspora.

Uyu mugoroba waranzwe n’ibiganiro biherekejwe n’ibisubizo mu buryo busesuye ku bijyanye n’u Rwanda. Ibiganiro byayobowe na Uwamungu Camarade.

Abawitabiriye banagize umwanya wo gusabana binyuze mu bihangano bitandukanye byacuranzwe na DJ Flora Nyirimbabazi na Cosy Band.

Amb. Sebashongore Rugambwa Dieudonné avuga ijambo

<

Habayeho n'umwanya wo kubaza cyangwa gutanga ibitekerezo
Abawitabiriye banagize umwanya wo gusabana binyuze mu bihangano bitandukanye byacuranzwe na Cosy Band
Abakuze n'abato bahuje urugwiro, bungurana ibitekerezo
Hitabiriye abantu b'ingeri zose biganjemo Abanyarwanda batuye Liège
Gillet Bazambanza uyobora DRB-Rugali ku rwego rw’igihugu avuga ijambo
Hari hashize igihe Abanyarwanda batuye mu Bubiligi badahura kubera icyorezo cya Covid-19
Uwamungu Camarade ni we wayoboye ibiganiro
Uyobora DRB-Rugali-Section Liège, Eric Twagirimana avuga ijambo
Abana n'ababyeyi bitabiriye uyu musangiro uganirirwamo ibitekerezo byubaka u Rwanda
Abanyarwanda barahagurutse bafasha abaririmbyi kwikiriza
Abanyarwanda n’inshuti zabo bitabiriye bakurikiye ibiganiro
Abatabiriye bose basabwaga kuba bafite icyangombwa kigaragaza ko bipimishije Covid-19 cyangwa se bayikingiwe
Abitabiriye barizihiwe biratinda
Christine Mujawamariya atanga ibitekerezo ku bijyanye n’uburere bw’abana
Abacuranzi bakirigise guitar biratinda
Umwe mu batuye Liège atanga ibitekerezo
Ambasaderi Sebashongore yasabye abatuye Liège gukomeza guharanira iterambere ry'u Rwanda aho bari hose
Amb. sebashongore asubiza ibijyanye n’ibyifuzo byavuye mu biganiro n’ibibazo
Ibitekerezo byose byatanzwe byagarukaga ku buryo hakongerwa uruhare abanyarwanda batuye Liège bagira mu iterambere ry'igihugu cyabo
Umuhanzi, DJ Nyirimbabazi yasusurukije abari aho mu njyana ivanze baracyesha
Amb Sebashongore yijeje ubufasha bwa Ambasade mu gukomeza guhuza ibikorwa by'abanyarwanda baba mu Bubiligi no ku ivuko
Ambasaderi Sebashongore akurikiranye ibiganiro
Mabenga Jean Pierre asubiza ibibazo byabajijwe ku bijyanye no kwiteganyiriza muri gahunda ya EjoHeza
Wabaye umwanya wo gusasa inzobe barebera hamwe icyarushaho guteza imbere u Rwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .