Yabigarutseho kuri uyu wa 25 Gicurasi 2019 mu ijambo yagejeje ku rubyiruko rw’abanyarwanda ruba muri Leta ya Indiana, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni ihuriro ryabereye muri Kaminuza ya Indianapolis, ryateguwe n’ihuriro ry’abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, by’umwihariko ababa muri Leta ya Indiana.
Ibiganiro byagarukaga ku ruhare rw’urubyiruko rw’abanyamwuga mu kubaka igihugu. Byitabiriwe n’ababarirwa hagati ya 300 na 400 barimo n’abayobozi mu nzego za Leta n’abikorera.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko u Rwanda rwashyize imbere urubyiruko kuko ari rwo mizero y’ahazaza.
Yagize ati “Icyizere cy’igihugu cyacu kiri mu rubyiruko rwacu. Abanyarwanda baba abato n’abakuze bakomeza kutwereka ko kugira abantu ari bwo bukungu burenze ubundi.”
Yakomeje avuga ko ariyo mpamvu “u Rwanda rwashyizeho amahirwe ku rubyiruko ari narwo shingiro ry’ahazaza h’iterambere.”
Kugeza ubu imibare igaragaza ko abanyarwanda bagera kuri 70% ari urubyiruko.
Muri iryo huriro kandi hatanzwe ibiganiro bitandukanye. Mu kiganiro cyahuje urubyiruko n’abakora igenamigambi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier yibukije urubyiruko ko Guverinoma y’u Rwanda yashyize imbere guha umwanya abanyarwanda baba mu mahanga bakagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Yavuze ko ubuyobozi u Rwanda rufite ubu bukwiriye guha imbaraga urubyiruko rugakora rutizigama rugamije guteza imbere igihugu cyarwo kuko ubuyobozi bwiza butahozeho mbere ya 1994.







TANGA IGITEKEREZO