Ibuka-Europe ni ihuriro rigizwe na za Ibuka zo mu Busuwisi, u Buholandi, u Bubiligi, u Bufaransa na Ibuka-Italie yakiriwe yinjira bwa mbere muri iyi nama yabereye Amsterdam.
Ibuka Europe yatangijwe mu mwaka wa 2003, amasezerano yo gukora byemewe n’amategeko agashyirirwaho umukono i Paris tariki ya 20 Ugushyingo 2010.
Nkuko bigenwa n’amategeko ya Ibuka-Europe, ubuyobozi itsinda riyobora rigenda risimburana buri myaka ibiri, akaba ari muri urwo rwego, Ibuka Hollande yacyuye igihe, ubuyobozi bujya mu maboko ya Ibuka-Suisse.
Mundele Christian uyobora Ibuka-Hollande watumiye iyi nama, yatangarije IGIHE ko iyi nama yabaye mu rwego rwo kurebera hamwe uburyo banoza imikorere n’inshingano uyu muryango wihaye kuva wavuka, hagakomezwa gushyira ingufu mu gukorera ubuvugizi abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Mundele yanavuze ko bashimishijwe n’uko mbere y’uko iyi nama y’iminsi ibiri iterana, Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Jean Pierre Karabaranga yabafashije akemera kuza guha ikaze abayobozi ba za Ibuka baturutse mu Busuwisi, u Bubiligi, u Bufaransa n’u Butaliyani.
Mu ijambo rye Amb Karabaranga yabifurije kuza bisanga mu Buholandi no kugira inama nziza.
Ati “Ndizera ntashidikanya ko iyi nama mujemo izafatirwamo ibyemezo bifatika, tugakomeza urugamba rwo guhashya abahakana, bakanapfobya jenoside yakorewe Abatutsi. Twe nk’Ambasade tubijeje ubufatanye uko bizashoboka kose.”
Igihe abagize Ibuka-Europe bari mu nama kandi bafashe icyemezo cyo kwamagana itangazo ryabatunguye rikanabababaza by’umwihariko ryasohotse riturutse mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Buholandi risaba Minisitiri w’Ubutabera mu Buholandi guhagarika icyemezo cyo kohereza abanyarwanda babiri batuye muri iki gihugu bashinjwa icyaha cya jenoside yakorewe Abatutsi, aribo Jean Baptiste Mugimba na Jean Claude Iyamuremye.
Karirima@igihecom
TANGA IGITEKEREZO