Uyu munsi mu Buhinde wizihijwe ku wa 15 Kamena 2020, mu birori byabereye i New Delhi mu rugo rwa Ambasaderi w’u Rwanda, Mukangira Jacqueline, uhuza abantu benshi hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Uyu muhango witabiriwe n’Umunyamahanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard ari na we wari umushyitsi mukuru. Uyu muhango kandi witabiriwe n’Abanyarwanda batuye muri ibyo bihugu biganjemo urubyiruko rw’abanyeshuli biga muri za kaminuza zitandukanye.
Abandi bitabiriye ibirori barimo inshuti z’u Rwanda, zari zihagarariye abandi bagize Umuryango w’ubucuti hagati y’u Rwanda n’u Buhinde.
Ambasaderi Mukangira yavuze ko Umuganura ari umwe mu mihango ikomeye mu muco nyarwanda, ku buryo urubyiruko rufite byinshi rwakwigiramo.
Ati “Umuganura ufite umwihariko mu mateka y’u Rwanda rwo hambere. Wari umuhango ukomeye, ukagira intego yo kwibutsa Abanyarwanda ko bakwiye kuzirikana ko basangiye Igihugu kimwe, umuco umwe n’indangagaciro zimwe.”
“Guhurira hamwe byongera ubuvandimwe n’ubumwe bwacu nk’Abanyarwanda, kandi bikaduha umwanya wo gushima ibyo twategezeho, ariko tukaninenga iyo hari ibyo tutabashije kugeraho kandi byari gushoboka, iyo tubishyiramwo umwete n’ubushake.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yagarutse ku nkomoko y’Umuganura, akamaro kawo mu mateka y’u Rwanda n’uko uwo muco mwiza wabafasha gushakira u Rwanda imbuto n’amaboko.
Yagarutse ku buryo abakoloni bibanze ku kurwanya inkingi zikomeye z’umuco nyarwanda zirimo Ubwiru, Itorero n’Umuganura, bakabisimbuza amashuli yabo, amasakaramentu, n’ibindi byasenyaga uwo muco.
Yavuze ko u Rwanda rugira Imana kuba rwaragize Leta igarura indangagagiro z’umuco nyarwanda, harimo Itorero n’Umuganura.
Ibirori byasojwe no guha abana amata n’ubusabane ku banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bitabiriye birori.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!