Wari Inkotanyi cyane: Ababanye n’abamenye Bwitare bamuvuze ubupfura bwamuranze

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 11 Mata 2020 saa 07:58
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda benshi batuye mu Bubiligi baciwemo icyuho n‘inkuru y‘incamugongo y’itabaruka ry‘inshuti yabo Bwitare Nyirinkindi Eulade, witabye Imana kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Mata 2020.

Abazi neza Bwitare bavuga ko kumuvuga bitoroshye kuko yari umuntu udasanzwe, umugabo wabaniye neza ingeri zose z‘ababashije kumumenya no guhura nawe haba mu kazi no muri gahunda zose zihuza abantu mu mahanga.

Bavuga ko mu ijambo rimwe yari ‘Imfura’ ku buryo mu byo iri jambo risobanura byimbitse nta gukabya ari we Nyirinkindi.

Mu myaka igera kuri 25 yari amaze mu Bubiligi harimo 17 yarwayemo cyane, ariko uburwayi yagize yarabutsinze, agira ukwihangana kudasanzwe, aho wasangaga ari mu bafasha abandi mu bibazo, bigatuma bumva bakomeye kubera uko kwihangana kwe yagaragazaga.

Bamwe mu babanye na we baramuvuga ibigwi

Kananura Jean Marie, umwe mu bakiri bato yabereye umujyanama, inshuti, mukuru we, yagize ati “Bwitare yatwigishije mbere na mbere icyo igihugu ari cyo, tumenya inzira ducamo, tumenya icyo gukunda igihugu cyacu bivuze. Aho ari azashimishwa cyane n‘uko ibyo yatwigishije tubikurikiza, ibi ndabisubiramo ni byo bizamunezeza cyane”.

Rukera Aubin yavuze ko “Kuvuga Bwitare biragoye yatubereye urumuri, imfura mbese, urugero rwiza, biragoye kumva ko ntazongera kumuvugisha, ariko ari mu mutima wanjye ubuziraherezo”.

Ngabo Eric yavuze ibigwi Bwitare ati “Ruhukira mu mahoro Afande Bwitare Inkotanyi y’amarere. Watubereye umubyeyi, utubera inshuti, utubera urugero rwiza. Umurage udusigiye ntugira urugero. Ubwitange, ubunyangamugayo, ubuntu, kwihangana, guca bugufi ... no gukunda igihugu. Wari Inkotanyi itajenjeka”.

Musare Faustin yakomeje avuga Bwitare ati “Yari umuhanga, yize ibya statistiques (ibarurishamibare); yari umuntu ushyikirana n’abandi ku buryo bworoshye kandi akagira urugwiro, akaganira cyane, akamenya ibintu binyuranye (yari cultivé - umuntu ufite ubumenyi bugari kandi uzi guhugura abandi!).

Yabaye umu-cadre mwiza muri FPR Inkotanyi, Intore izi kwigisha. Tukiri ku rugamba yagiye kwigisha amatwara, impinduramatwara hirya no hino mu Banyarwanda babaga hanze.

Yatubereye n’umukozi mwiza, mugenzi wacu, muri Ambasade, akagira n’igitsure kandi yari imfura, nta matiku, nta kujenjeka, avugisha ukuri, atanga inama. Yakundaga kandi urubyiruko”.

Umuhanzi Rugamba Dorcy na we yunze mu ry’abandi avuga ubupfura bwa Bwitare. Ati “Ubupfura, ubuntu, urugwiro, ubwenge, urukundo, ishyaka n’ubutwari!. Iruhukire Eulade Bwitare, wari waracyebwe Imanzi nyinshi”.

Umuryango we wagize uti “Tubabajwe no kubamenyesha urupfu rwa Bwitare wigendeye tariki ya 10 Mata 2020 rwabereye muri Woluwe Saint Lambert, turabashimira uko mukomeje gufata mu mugongo umugore we n‘umwana wabo. Kubera ibihe bitoroshye bya Covid-19, ntidushoboye guhurira hamwe.

Ariko nk’uko yabyifuje azashyingurwa iwabo mu Rwanda, tuzagira umwanya wo kumuvuga no kumwibuka i Bruxelles dusohotse muri ibi bihe bya Covid-19, tuzakomeza kubagezaho uko gahunda zizagenda zikurukirana”.

Bwitare yatabarutse kuri uyu wa Gatanu
Ababanye n'abamenye Bwitare bamuvuze ubupfura bwamuranze
Bwitare Eulade yatangaga ibiganiro bitandukanye
Bwitare (uwa kabiri uturutse ibumoso) yitabiraga ibikorwa byinshi bitandukanye by 'Abanyarwanda mu Bubuligi no mu mahanga
Bwitare (ibumoso) n'abandi ubwo yari yitabiriye kimwe mu bikorwa byahuje Abanyarwanda n'inshuti zabo
Mu 2015, Bwitare (iburyo) ari mu Banyarwanda bitabiriye igikorwa cy’urugendo ruzwi nka ‘‘Balade Santé’’ kigamije gusigasira ubuzima mu gukora imyitozo ngororangingo no gusabana cyabereye mu Bubiligi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .