Uko Ibuka Europe yakiriye ifatwa rya Kabuga ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 19 Gicurasi 2020 saa 09:34
Yasuwe :
0 0

Umuryango uharanira Inyungu z’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ukorera ku Mugabane w’u Burayi (Ibuka-Europe) washimye igikorwa cyo guta muri yombi Félicien Kabuga ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubutabera bw’u Bufaransa bwatangaje ko bwataye muri yombi Félicien Kabuga ku wa 16 Gicurasi 2020 ; uyu musaza yabaga mu nzu ya Asnières-sur-Seine i Paris aho yari yarahinduye imyirondoro.

Félicien Kabuga w’imyaka 84 afatwa nk’uwabaye umuterankunga ukomeye wa Jenoside, aho mu Ugushyingo 1993, icyo gihe Sosiyete ye Kabuga yinjije mu gihugu toni 25 z’imihoro ivuye mu Bushinwa, nyuma muri Werurwe 1994 agura indi mihoro ibihumbi 50. Ni intwaro zakoreshejwe mu kwica Abatutsi muri Jenoside.

Uretse ibyo ashinjwa ko ari n’umwe mu banyamigabane bashinze Radio RTLM, yagize uruhare rukomeye mu kubiba urwango mbere no mu gihe cya Jenoside.

Nyuma y’imyaka 23 ashyiriweho impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi agakomeza gukoresha ubutunzi bwe yihishahisha, Ibuka Europe yakiriye neza ifatwa rye ryagizwemo uruhare n’inzego zitandukanye.

Ibuka Europe mu izina ry’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yashimye Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT ndetse n’u Bufaransa mu ifatwa rya Kabuga.

Itangazo uwo muryango wageneye itangazamakuru rivuga ko “iyi ntambwe irakuraho imigirire yagaragaraga mu bihugu byo mu Burengerazuba ndetse by’umwihariko mu Bufaransa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.’’

Yibukije ko igikorwa cyo gufata Kabuga ‘kizagira agaciro mu gihe hazafatwa n’abandi.’

Ibuka Europe yasabye IRMCT guhagarika kurekura bidakurikije amategeko bamwe mu bahamijwe ibyaha ndetse bakatiwe n’urukiko kandi bagifite ibihano bagomba kurangiriza muri gereza.

Ikomeza ivuga ko ‘‘Bibabaza abarokotse Jenoside, bigaha ababyungukiramo n’inshuti zabo icyuho cyo gutesha agaciro icyaha cya Jenoside no kuyihakana. Turayihamagarira kongera imbaraga mu gushaka abandi bihisha ubutabera.’’

Uyu muryango wasabye ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi kwihutisha iperereza ku birego byatanzwe mu nkiko no kunoza imikoranire y’u Rwanda na IRMCT.

Uvuga ko ari “akaga kubona ibihugu nk’u Busuwisi, u Bubiligi n’u Bufaransa byaracumbikiye igihe kirekire umuntu ushinjwa icyaha gikomeye. U Burayi ntibugomba guhinduka indiri y’ubwihisho bw’abanyabyaha bahunga ubutabera.’’

Ibuka Europe yagaragaje ko umuco wo kudahana atari igitutsi ku barokotse gusa ahubwo ari ubutumwa bwo gushyigikira abicanyi b’ahazaza ndetse ni ‘ukugambanira ikiremwamuntu.’

Itangazo rya Ibuka Europe ryashyizweho umukono n’abayobozi bw’uwo muryango barimo Perezida wayo akaba n’uwa Ibuka France, Nsanzimana Etienne ; Félicité Lyamukuru uyobora Ibuka Belgique; Christine Safari wa Ibuka Hollande; Honorine Mujyambere wa Ibuka Italie; Jacqueline Mukandanga Blam wa Ibuka Allemagne na Murangira César wa Ibuka Suisse.

Kabuga yashyiriweho na ICTR impapuro zo kumuta muri yombi mu 1997 ku byaha birindwi birimo icyaha cya Jenoside, ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside, gukangurira abantu gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside n’ibindi bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Murangira César, Umuyobozi wa Ibuka Suisse.
Félicité Lyamukuru uyobora Ibuka Belgique
Umuyobozi wa Ibuka Allemagne, Jacqueline Mukandanga Blam
Etienne Nsanzimana, Perezida wa Ibuka Europe na France
Umuyobozi wa Ibuka Hollande, Christine Safari
Honorine Mujyambere uyobora Ibuka-Italie

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .