U Bwongereza: Abarokotse Jenoside bagaragaje imyirondoro y’abajenosideri bacyidegembya

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 19 Gicurasi 2020 saa 06:37
Yasuwe :
0 0

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baba mu Bwongereza, bagaragaje urutonde rw’abajenosideri batanu bacyidegembya muri icyo gihugu bagisaba kugira icyo gikora bakagezwa imbere y’ubutabera.

Mu itangazo rigaragaza ibyishimo batewe n’ifatwa rya Kabuga Félicien, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baba mu Bwongereza bahuriye mu muryango witwa ‘Ishami Foundation’ bagaragaje urutonde n’aho abajenosideri batanu baherereye mu Bwongereza basaba ko bafatwa bakagezwa imbere y’ubutabera.

Ku wa 16 Gicurasi 2020 nibwo inkuru yabaye kimomo ko nyuma y’imyaka 26 ashakishwa ngo aryozwe ibyaha ashinjwa bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Kabuga Félicien ufatwa nk’umuterankunga wa Jenoside, yafatiwe mu Bufaransa ku myaka 84.

Ni inkuru abarokotse Jenoside bari mu Rwanda no mu mahanga, bakiriye neza. Umuryango ‘Ishami Foundation’ na wo wagaragaje ko wishimiye ifatwa rye, uhamagarira u Bwongereza kubikuraho isomo bukagira icyo bukora ku bakekwaho uruhare muri Jenoside babubamo.

Itangazo uwo muryango washyize hanze ku wa mbere tariki 18 Gicurasi 2020 rivuga ko ‘kimwe n’abandi Banyarwanda b’imbere mu gihugu n’ahandi ku Isi, abarokotse n’abanyeshuri baba mu Bwongerereza, bishimiye ifatwa rya Félicien Kabuga wafatiwe i Paris ku wa Gatandatu mu gitondo’.

Ryibutsa u Bwongereza ko bugicumbikiye abajenosideri kandi ko abarokotse bakeneye ubutabera. Rigira riti “Ariko tuributsa Guverinoma y’u Bwongereza ko hakiri Abanyarwanda bashinjwa uruhare muri Jenoside bakiba hano mu Bwongereza.”

Nyuma ya Jenoside abayigizemo uruhare bahungiye mu bihugu bitandukanye ndetse benshi bahindura imyirondoro batangira ubuzima bushya.

Ishami Foundation yagaragaje urutonde rwa batanu baba mu Bwongereza, barimo abahinduye amazina, abandi biyitiriye ibindi bihugu.

Urwo rutonde ruriho Vincent Bajinya, bahimba Brown. Uyu yari umwe mu bari bagize ‘Akazu’ ka Perezida Habyarimana kateguye Jenoside. Afatanyije n’Interahamwe ni umwe mu bapangaga za bariyeri muri Kigali. Ubu ngo aba mu gace ka Islington.

Hari Mutabaruka Célestin wari Pasiteri mu Itorero ry’Abapantekote wagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi barenga ibihumbi 20 bishwe urubozo. Hari n’abo abatangabuhamya bavuga ko babanje gukurwamo amaso. Ubu aba i Kent, agace karangwamo inyubako zidasanzwe kandi gafatwa nk’agakuze cyane mu Bwongereza.

Kuri urwo rutonde hariho kandi Charles Munyaneza wari Burugumesitiri wa Komini Kinyamakara muri Perefegitura ya Gikongoro, ushinjwa kuyobora ibitero ku bihumbi by’Abatutsi bishwe bakajugunywa muri Mwogo. Ubu aba mu Mujyi wa Bedford.

Uwari Burugumesitiri wa Komini ya Kigoma, mu yari perefegitura ya Gitarama, Ugirashebuja Célestin, wategetse Interahamwe kwica Abatutsi yari yategetswe ko babeshywa ko baje kurindirwa kuri komini na we ngo aba aho mu Bwongereza mu Mujyi muto wa Walton-on-the-Naze.

Hari kandi Nteziryayo Emmanuel wari Burugumesitiri wa Komini, Mudasomwa muri Perefegitura ya Gikongoro. Uyu akaba we ubwe yarayoboye ibitero byishe Abatutsi muri komini ye. Nyuma yo kugera mu Bwongereza yahinduye amazina yiyita Emmanuel Ndikumana aho aba mu gace ka Wythenshawe mu Mujyi wa Manchester, nk’impunzi y’Umurundi.

Umuyobozi Mukuru wa Ishami Foundation, Eric Murangwa Eugène, avuga ko u Bwongereza butaraha abarokotse Jenoside ubutabera, mu gihe cyose abo bajenosideri batarafatwa ngo baryozwe ibyo bakoze.

Ati “Guverinoma y’u Bwongereza yahakanye ubutabera ku barokotse, yanga kohereza cyangwa kuburanisha abajenosideri batanu b’Abanyarwanda. Kunanirwa gutanga ubutabera kw’inzego z’ubutabera z’u Bwongereza, byongera guhakana Jenoside kandi bigira ingaruka ku gukira ibikomere kw’abarokotse. ”

Yavuze ko bahamagarira Leta y’u Bwongereza na Guverinoma z’ibihugu n’umuryango mpuzamahanga muri rusange guhagarara ku ruhande rw’abarokotse, bagafatanya gukura abajenosideri mu mihanda yo mu Bwongereza n’ahandi ku Isi yose bakagezwa imbere y’ubutabera byashoboka bakajyanwa ahakorewe icyaha.

Ku ifatwa rya Kabuga, Murangwa n’abandi bagize Ishami Foundation bavuze ko bizeye ko ubutabera buzatangwa vuba, kuko bwatinze bihagije, ariko bose bagahiriza ku kuba u Bwongereza bukwiye gufatira urugero ku Bufaransa bugatanga abajenosideri baburimo. Bagaragaza ko n’ibindi bihugu bikwiye kubifatiraho isomo.

Ishami Foundation ni umuryango w’abagiraneza uhuza Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi hakoreshejwe umupira w’amaguru mu rwego rwo kubaka ubumwe n’amahoro. Ni umuryango urimo abanyarwanda n’abanyamahanga.

Perezida wa Ishami Foundation, Dr Zoe Norridge, yavuze ko ifatwa rya Kabuga ryari ritegerejwe n'Abanyarwanda igihe kirekire by'umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Alphonsine Kabagabo uri mu bagize Ishami Foundation atanga ikiganiro
Umuyobozi Mukuru w'Ishami Foundation, Eric Murangwa Eugène, avuga ko u Bwongereza butaraha abarokotse Jenoside ubutabera, mu gihe cyose hari abajenosideri batarafatwa ngo baryozwe ibyo bakoze
Umunyarwanda wigisha muri Kaminuza ya Manchester, Dr Richard Benda
Naila M Kira ari mu batanze igitekerezo mu itangazo ryasohowe. Aha yarimo atanga ubuhamya bwe mu gikorwa cyabereye i Londres umwaka ushize
Abagize Ishami Foundation bari kumwe na Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwongereza, Kalitanyi Yamina muri gahunda yo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .