Israel: Bizimana Aline yahawe igihembo cya “Woman of Valor Award" kubera guteza imbere abagore

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Kamena 2020 saa 12:52
Yasuwe :
0 0

Aline Bizimana Mushikiwabo akaba n’umugore wa Ambasaderi w’u Rwanda muri Israel, Rutabana Joseph, yahawe igihembo cyitwa “Woman of Valor Award" cy’umwaka wa 2020 gitangwa n’Ishyirahamwe rihuza abadipolomate muri icyo gihugu ryitwa “Ambassadors’ Club of Israel’’.

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 24 Kamena 2020, nibwo Bizimana yashyikirijwe igihembo yagenewe kubera uruhare rwe mu iterambere ry’umugore.

Ni umuhango witabiriwe n’abahagarariye ibihugu byabo batandukanye muri Israel ku rwego rwa Ambasaderi, abadipolomate ndetse n’abayobozi bo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Aline Bizimana yari Umukuru w’itsinda rihuza abagore b’abadipolomate ribarizwamo n’abandi bagore bo muri Israel ndetse n’Imiryango Mpuzamahanga rizwi nka “International Women’s Club” mu mwaka wa 2019/2020. Yasoje manda ye muri Kamena 2020.

Byari biteganyijwe ko Bizimana ashyikirizwa igihembo ku wa 8 Werurwe 2020 ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore ariko kubera ibihe bidasanzwe Isi yose yarimo kubera icyorezo cya Coronavirus ntibyakunze.

Bizimana Aline yahembwe kubera ubwitange bwe mu guharanira icyateza imbere abagore ndetse no guhuriza hamwe abagore bashakanye n’abadipolomate bakorera muri Israel no kubahuza na bagenzi babo bakomoka muri icyo gihugu.

Mu ijambo rye yakira igihembo, Aline Bizimana yashimye icyizere yagiriwe akaba ariwe uhabwa igihembo.

Ati “Mbashimiye byimazeyo icyizere n’urukundo mwangaragarije, nkaba mpawe iki gihembo.’’

Yasangije abitabiriye icyo gikorwa urugendo u Rwanda rwanyuzemo mu myaka 26 ishize rwibohoye n’uko rwasubije umugore ijambo.

Yakomeje avuga ko “Nk’Umunyarwandakazi nagira ngo mbabwire ko igihugu cyacu cyateje imbere igitsina gore aho ubu umubare w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko abagore ari 61,3% akaba ari n’umuhigo ku Isi, ndetse mu nzego zose zifata ibyemezo, abagore bahagarariwe ku rugero rwa 30% haba mu butabera, mu buyobozi n’ahandi. Ibi byose tubikesha Perezida Paul Kagame, uzwiho guteza imbere Umunyarwandakazi.’’

Muri uyu mwaka, Bizimana Aline, yatembereje mu Rwanda bamwe mu bagize itsinda rya International Women’s Club of Israel aho basuye ibice byose bikurura ba mukerarugendo ndetse banasura Agahozo Shalom yashinzwe n’umugore wo muri Israel mu gufasha abana b’imfubyi.

Muri urwo rugendo rwabo banasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, aharuhukiye imibiri y’inzirakarengane zisaga ibihumbi 250.

Bizimana Aline benshi bamwibukira ku mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, abadamu b’abanyamahanga baririmba indirimbo yasubiwemo na Masamba “Mama Shenge”, aho agaragara atera ibitero biyigize.

International Women’s Club of Israel ifite abanyamuryango bagera kuri 350 igizwe n’abagore b’abadipolomate. Intego nyamukuru y’uyu muryango ni ugufasha abawugize kubasha kwisanga muri Israel mu gihe abafasha babo baba bari mu kazi n’ubutumwa bwabazanye.

Bizimana Aline Mushikiwabo yahawe igihembo cya “Woman of Valor Award" kubera guteza imbere abagore muri Israel
Bizimana Aline Mushikiwabo yahawe igihembo agaragiwe n'umugabo we Rutabana Joseph, usanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Israel
Aline Bizimana Mushikiwabo yahawe igihembo cyitwa “Woman of Valor Award" cy’umwaka wa 2020 gitangwa n’Ishyirahamwe rihuza abadipolomate muri icyo gihugu ryitwa “Ambassadors' Club of Israel''. Yari kumwe n'umugabo we Ambasaderi w’u Rwanda muri Israel, Rutabana Joseph
Abahawe ibihembo bose bafashe ifoto y'urwibutso nyuma yo guhembwa
Aline Bizimana Mushikiwabo yari afite akanyamuneza nyuma yo gushyikirizwa igihembo
Nyuma y'uyu muhango hanagayeho umwanya wo gusangira. Iki gikorwa cyari giteguwe mu buryo hubahirizwa ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .