Yabikomojeho mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye mu Mujyi wa Salford mu gace ka Greater Manchester kari mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’u Bwongereza.
Cyitabiriwe n’Abanyarwanda baba muri Greater Manchester, inshuti zabo, n’abandi basaga 200. Mu bayobozi bacyitabiriye harimo Perezida w’Ishyaka ry’Ubwisungane bugamije Iterambere, PSP, Nkubana Alphonse.
Ambasaderi Johnston Busingye yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yashobotse kuko abashoboraga kuyihagarika barebereye abayiteguye ndetse bakayishyira mu bikorwa.
Yagize ati “Bituma dukomeza kubana n’ukuri gushaririye ko ubwo ubwicanyi bwari burimbanyije ku manywa y’ihangu, Isi yararebye ariko ntacyo yakoze. Twibuka uko gutsindwa kwayo.’’
Yavuze ku gutsindwa kw’Ingabo za Loni, by’umwihariko iz’u Bubiligi zataye Abatutsi mu maboko y’Interahamwe [mu yahoze ari ETO Kicukiro] bikarangira bishwe.
Amb. Busingye yavuze ko Jenoside yashoboraga guhagarikwa iyo hazaba kubaho ubushake bw’Umuryango Mpuzamahanga.
Yakomeje ati “Iyi ni gihamya ko ikintu cyonyine gituma ikibi gihabwa intebe ari uko abantu beza batagira icyo bakora. U Rwanda ruzakomeza guha agaciro abahishe n’abarinze abantu ngo baticwa.’’
Yavuze ko kurokoka Jenoside atari nko kurokoka imvururu cyangwa ubwicanyi ahubwo ari “ukurokoka urupfu no kurokoka buri munsi mu minsi 100.’’
Ati “Buri wese afite inkuru ye yo kurokoka. Nta we uhuje inkuru n’undi.’’
Igikorwa cyo #Kwibuka31 cyabanjirijwe no kunamira inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi no gushyira indabo ku kimenyetso cya Jenoside kiri mu Busitani bwa St. Stephen mu Mujyi wa Salford.
Umuyobozi w’Umujyi wa Salford mu Bwongereza, Paul Dennett, yavuze ko ibyabaye mu Rwanda bikwiye gusiga isomo ryo guharanira kubaka sosiyete izira urwango.
Ati “Mu gihe twibuka, dukwiye kuzirikana inshingano zacu twese. Dufite inshingano zikomeye zo kuzirikana abatuvuyemo. Twishimira uburyo Abanyarwanda bakoresheje mu kunga ubumwe no kwiteza imbere.”
Yavuze ko biyemeje gukorana, guharanira ukuri no gutanga ubutabera mu gukomeza kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “[Abanyarwanda] Bagaragaje ko ubwiyunge bw’ukuri bushoboka.’’
Abitabiriye igikorwa cyo Kwibuka banasangijwe ubuhamya na Antoinette Mutabazi, warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mujyi wa Kigali n’uko yongeye kwiyubaka.
Yavuze uko indege ya Habyarimana [wari Perezida] imaze kuraswa, Se yababwiye ko ibyabo birangiye, abasaba kutagendera hamwe ngo batazicanwa.
Ati “Ndibuka ko nari umwana, ngenda niruka, nihisha, mpunga. Musaza wanjye Emile yarishwe ndetse nibuka ko yansabaga amazi ariko ntacyo nashoboraga kumufasha.”
Ati “Nahungiye muri kiliziya nshaka ubuhungiro, imvura igwa, abantu benshi bahigwa. Hari igihe nihishaga mu bwihereho abicanyi bari hafi bashaka abo bica. Kumva amagambo yabo byari biteye ubwoba. Abishe abavandimwe ndabazi.’’
Yavuze ko ubuzima yabayemo mu minsi 100 yari ishaririye ariko Igihugu cyongeye kumusubiza kubaho adahezwa, azizwa uko yavutse.
– Abanyarwanda bongeye gusaba u Bwongereza kugeza mu butabera abajenosideri bucumbikiye
Umuyobozi w’Abanyarwanda baba muri Greater Manchester (RCGM) mu Bwongereza, Hakizimfura Hamissi, yavuze ko #Kwibuka31 birenze igikorwa ahubwo ari ukuzirikana inshingano za buri wese mu guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Mu mubabaro ushaririye wa Jenoside ni ho u Rwanda rwazukiye ndetse rweretse Isi igisobanuro cyo gukira, kwiyubaka no kunga ubumwe.’’
Yavuze ko mu kwibuka harimo imbaraga zo kongera kwereka amahango ashaka kugoreka ukuri ku mateka y’u Rwanda.
Yatanze ingero za FDLR igizwe n’abajenosideri ikomeje kuyogoza Akarere kubera yahawe intebe igakomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati “Icyo dusaba umuryango mpuzamahanga ni ukureba ukuri. Gusaba abayobozi ku Isi guha agaciro amahoro aho kwimakaza politiki.’’
Hakizimfura yasabye abagize Inteko Ishinga Amategeko n’inshuti z’u Rwanda guharanira ko ubutabera buboneka, Abanyarwanda bakekwaho uruhare muri Jenoside bihishe mu Bwongereza bakaburanishwa.
Ati “Mutubabarire mukorane na Guverinoma y’u Bwongereza mu guharanira ko aba bantu bahabwa u Rwanda bakagezwa mu butabera cyangwa se nibura babazwe ibyo bashinjwa hano hifashishijwe amategeko y’u Bwongereza.’’
Yavuze ko bizwi neza ko abajenosideri bihishe mu Bwongereza kandi bahamaze igihe kandi bishengura abarokotse Jenoside babona bidegembya mu gihe hari ubuhamya bwerekana uruhare rwabo muri Jenoside.
Mu bakekwaho Jenoside bazwi bari mu Bwongereza harimo Mutabaruka Célestin, Dr Bajinya Vincent “Brown”, Nteziryayo Emmanuel, Ugirashebuja Célestin na Munyaneza Charles.














TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!