00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatuye ‘Ottignies-Louvain-la-Neuve’ bibutse abishwe muri Jenoside, basaba gushyirirwaho urwibutso

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 21 April 2024 saa 05:57
Yasuwe :

Guhera tariki ya 7 Mata buri mwaka, mu Rwanda, n’Abanyarwanda batuye mu mpande hirya no hino ku Isi batangira igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ku bufatanye za Amabsade z’u Rwanda, Ibuka n’indi miryango itandukanye y’Abanyarwanda n’inshuti zabo.

Mu Bubiligi nyuma yo kwibuka mu mijyi ya Bruxelles na Liège, ku wa Gatandatu tariki 20 Mata uyu muhango wakomereje ku batuye mu mujyi wa Ottignies-Louvain-la-Neuve, muri Kaminuza ya UCL (Université Catholique de Louvain-la-Neuve).

Iki gikorwa cyateguwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagize itsinda ryibukira muri uyu Mujyi wa Ottignies-Louvain-la-Neuve bafatanyije n’inshuti zabo.

Ni igikorwa cyitabiriwe na André Bucyana, Chargé d’Affaires a.i. wa Ambasade Rwanda mu Bubiligi, Julie Chantry, Umuyobozi w’Umujyi wa Ottignies-Louvain-la-Neuve, Échevin, Abdel Ben Mostapha, Ernest Sagaga uyobora Umuryango w’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi Ibuka-Mémoire et Justice-Belgique, abahagarariye imiryango Nyarwanda itandukanye mu Bubiligi n’inshuti z’u Rwanda.

Ni igikorwa cyabanjirijwe n’igitambo cya misa kimenyerewe muri gahunda zo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi, i Louvain-la-Neuve, cyayobowe na Padiri Ignace Kanyegana, muri “Chapelle de la Source”,

Hakurikiyaho gushyira indabo ahitwa “Mur aux Victimes de l’Intolérance”. Ibikorwa byayobowe n’urubyiruko mu rwego rwo kubaha umwanya mu kumenya amateka no kubigira ibyabo.

Mu ijambo rye, Liliane Kanzayire uyobora itsinda ryibukira mu Mujyi wa Ottignies-Louvain-la-Neuve yashimiye cyane abaje kubafasha kwibuka, asaba Burugumesitiri w’Umujyi wa Ottignies-Louvain-la-Neuve, Julie Chantry kuzabaha aho bazashyira urwibutso rw’abishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi, aho bazajya bashyira indabo bibuka imiryango yabo.

Mu ijambo rye, Chargé d’Affaires a.i. wa Ambasade Rwanda mu Bubiligi, André Bucyana yavuze ko “uyu munsi turibukira muri iyi Kaminuza ya UCL (Université Catholique de Louvain-la-Neuve, ahantu ubundi hatangirwa ibitekerezo bihanitse, hakanigirwa kandi kugira ubumuntu, ariko ikibabaje ni uko bamwe mu bize kuri uru rugero barenze kuri ibyo barimo nka Léon Mugesezera wakoresheje ububasha yari afite mu mbwirwaruhame yakoreye ku Kabaya tariki ya 22 Ugushyingo1992.”

“Ariko kandi nyuma y’aya mateka twagize amahirwe abandi banyabwenge bafashe iya mbere mu kongera kubaka u Rwanda rw’uyu munsi rwaciye amacakubiri aho ava akagera, haba amoko cyangwa uturere n’ibindi.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Ottignies-Louvain-la-Neuve, Julie Chantry yavuze ko ari ubwa mbere yifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimangira ko byamusigiye Isomo.

Ati “ni ubwa mbere nje muri iki gikorwa cyo kwibuka, ariko ndagira ngo mbabwira ko nkurikije ibyo numvise n’ibyo nabonye iki gikorwa ni ingirakamaro cyane, nashimishijwe ni uko aya mateka mwayatweretse munakoresheje ubuhanzi bicishijwe mu ikinamico (Théatre) yiswe Essuie tes larmes et tiens-toi debout yanditswe na Rurangwa Jean-Marie Vianney, njye byamfashije cyane.”

Yakomeje avuga ko “Ku bijyanye n’urwibutso rwasabwe, bizaganirwaho n’inzego zibishinzwe, harebwe neza ibisabwa, aho bifuza ko rwaba, ibizaba birugize n’ibindi. Ariko mu busanzwe hano dufite izindi nzibutso, ni ibintu biri mu nshingano zacu gusigasira amateka no kwibuka ngo amateka nk’aya mabi ntazongere kubaho.”

Ernest Sagaga uyobora Ibuka-Belgique yavuze ko uyu munsi ari uwo kuzirikana Abatutsi bishwe muri jenoside yabakorewe mu 1994 no gukomeza kwamagana icyo cyaha ndengakamere kimwe no kwamagana abapfobya jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “nabamenyesha kandi ko bwa mbere Ibuka yagiye mu rubanza rubera mu Bubiligi ruregwamo uwitwa Bomboko ukurikiranyweho ibyaha byakozwe muri jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo irengere inyungu z’abacitse ku icumu harimo no kurengera ko ukuri kuri iyo jenoside.”

Yakomeje asaba abayobozi ba Ottignies Louvain la Neuve gushyiraho urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri uwo mujyi kugira ngo bifashe mu kumvikanisha ububi bw’icyo cyaha no kwanga ko abayizize bazibagirana.

Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri uyu mujyi byatangijwe igihagarikwa. Cyatangijwe icyo gihe n’abanyeshuri barokotse bigaga muri Kaminuza ya UCL n’abandi Banyarwanda bari bahatuye.

Iyi kaminuza kandi yizemo bamwe mu bakwirakwije ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari naho abahibukira buri mwaka bahera bifuza ko yaba ivomero ry’ubwenge bugamije kubaka amahoro no kurwanya Jenoside.

Ubu iki gikorwa cyo kwibuka gitegurwa n’imiryango itandukanye ituye mu Ntara ya Brabant Wallon ishyigikiwe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Ottignies-Louvain-la-Neuve.

Igice cya nyuma kigenerwa umugoroba wo kwibuka cyaranzwe n’ubuhamya n’indirimbo zijyanye no kwibuka.

Chargé d’Affaires a.i. wa Ambasade Rwanda mu Bubiligi, André Bucyana
Ernest Sagaga uyobora Umuryango w’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka-Mémoire et Justice-Belgique
Julie Chantry, Umuyobozi w’Umujyi wa Ottignies-Louvain-la-Neuve na Abdel Ben Mostapha bavuga ijambo
Liliane Kanzayire uyobora itsinda ryibukira mu Mujyi wa Ottignies-Louvain-la-Neuve yashimiye cyane abaje kubafasha kwibuka

Amafoto yo muri Misa

Hakinwe ikinamico (Théatre) yiswe Essuie tes larmes et tiens-toi debout yanditswe na Rurangwa Jean-Marie Vianney

Hakozwe urugendo rwo kwibuka

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .