Uwababyeyi agiye gushyingiranwa na Hakizimana Prosper nk’uko bigaragara ku nteguza y’ubukwe bw’aba bombi, yagiye hanze kuri uyu wa Gatatu.
Ubukwe bwabo buteganyijwe ku wa 26 Ukuboza 2019 mu gihe gusezerana mu mategeko biteganyijwe mu Ugushyingo. Ibindi byose bibere umunsi umwe.
Uwababyeyi yabwiye IGIHE ko igitekerezo cyo gukora ubukwe yari asanzwe agifite na mbere yo kujya muri Miss Supranational Rwanda 2019.
Ati “Igitekerezo cyo kurushinga nari nsanzwe ngifite, nagiye muri Miss Supranational kubera ko nabikundaga. Nari nsanzwe mfite umukunzi ariko bidakuyeho ko iyo nza kwegukana ikamba nari kugira indi mitekerereze nkaba mbisubitse kuko ntabwo nari guhemukira irushanwa kandi nararijemo nzi amategeko yaryo.”
Uwababyeyi w’imyaka 21, avuka mu karere ka Kamonyi, yiga mu mwaka wa Gatatu muri Civil Engineering muri Kaminuza yigenga ya Kigali [ULK].
Yavuze ko kuba umugabo we amurusha imyaka icumi atari ikibazo. Ngo ikintu gikomeye akundira uyu musore w’imyaka 31, ni uko yitonda. Hakizimana asanzwe akora ibijyanye n’ikoranabuhanga.
Uyu mukobwa mu irushanwa rya Miss Supranational Rwanda yari arimo, ndetse yegukanye ikamba rya Miss Congeniality.
Uwababyeyi yari ahatanye n’abakobwa 15 bari barimo Umulisa Divine, Umufite Anipha, Neima Nina, Umwali Bella, Magambo Yvette, Gihozo Alda, Umwari Sandrine , Igiraneza Ndekwe Paulette , Mutoni Queen Peace, Uwase Aisha , Umuhoza Karen , Umutoniwase Anastasie, Umunyana Shanitah na Umukundwa Clemence.
Ikamba ryegukanwe na Umunyana Shanitah.



















TANGA IGITEKEREZO