Nyuma y’umuganda wabaye ku wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri 2019, Nsengiyumva yabwiye abaturage ko nyuma y’amezi abiri ubwo bazaba basubukura ubu bukangurambaga, azagenera ibihumbi 50 Frw umuturage uzaba yarahize abandi kubaka ubwiherero bwiza bujyanye n’igihe.
Ubuyobozi bw’aka karere nibwo bwatangaje iby’iyi gahunda bubinyijije kuri Twitter aho bwagize buti “Umuhanzi Nsengiyumva François (Igisupusupu) yifatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo mu bukangurambaga bw’isuku n’isukura bwiswe "Gira Isuku, Gira Ubuzima" bugamije kubaka ubwiherero bwujuje ibisabwa (bwubatse, busakaye, bukinze bunapfundikiye)”
Muri ubwo butumwa, bwakomeje buvuga ko Nsengiyumva yemereye umuturage uzahiga abandi mu kuzuza ubwiherero bwiza amafaranga.
Buti “Yemereye umuturage w’Akarere ka Gatsibo uzaba uwa mbere kurangiza kubaka ubwiherero bwujuje ibisabwa 50,000 Frw.”
Muri iki gikorwa abaturage 84 bo mu Murenge wa Rwimbogo, Akagari ka Ndama umudugudu wa Karambi bubakiwe ubwiherero.



















TANGA IGITEKEREZO