Ikofi ifasha abahinzi kohereza no kubikuza amafaranga ku buntu, kwishyura ibintu binyuranye byifashishwa mu buhinzi nk’imbuto n’inyongeramusaruro, ubwizigame n’ibindi.
Mukansanga umaze ukwezi n’igice atangiye gukoresha iyi serivisi, nyuma yo gutsindira aya mafaranga yavuze ko agiye kumufasha kwagura ubuhinzi bwe cyane ko yabukoraga mu buryo buciriritse kubera kutagira ubutaka bwagutse.
Yagize ati “Numva ko nakagombye kugura isambu kugira ngo nagure ubuhinzi bwanjye bive ku kurya ahubwo nsagurire n’isoko”.
Yongeyeho ko no mu byamugoraga harimo kurihirira abana be b’impanga, akaba abona aya mafaranga aje ari igisubizo, kuko azanamufasha kwagura ubucuruzi bwa avoka afatanya n’uyu murimo wo guhinga.
Ati “Mfite n’abana babiri b’impanga numva rero ko no muri aya mafaranga nakwagura ubucuruzi bwa avoka nkora nkabona uko mbarihira, byangoraga kubera ko ndi umugore wibana”.
Uyu muhinzi yavuze ko nyuma y’uko mu gace atuyemo bamenye amakuru y’uko yatsindiye amafaranga n’abandi bahinzi bari kwihutira kujya muri gahunda ya Ikofi ndetse ko n’abataragira iyi gahunda yabagira inama yo kwiyandikisha.
Serivisi ya IKOFI yatangijwe muri Gicurasi 2019, ikaba ikoreshwa kuri telefoni aho umuhinzi yiyandikisha akoresheje *334*2# na nimero y’indangamuntu, ubundi akegera umucuruzi w’inyongeramusaruro ugomba kubyemeza, akamuha umubare w’ibanga akoresha.
Udafite telefoni abifashwamo n’umucuruzi w’inyongeramusaruro akandikwa, agahabwa agafunguzo (Near Field Communications, NFC) gafite ikoranabuhanga ribikwamo amakuru ye, akakifashisha mu kubitsa no kubikuza kuri telefoni.



















TANGA IGITEKEREZO