Aba bayobozi bashyizwe mu myanya ku wa 29 Mutarama 2026.
Perezida Kagame kandi yagize James Wizeye, Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS), umwanya asimbuyemo Brig Gen Nyirubutama.
Brig Gen Nyirubutama agiye kungiriza Gen (Rtd) James Kabarebe wagizwe Umujyanama Mukuru mu by’Umutekano muri Perezidansi ya Repubulika ku wa 1 Ukuboza 2025.
Ni inshingano Gen (Rtd) James Kabarebe yahawe avuye ku zo kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.
Muri Nzeri 2021 ni bwo Brig Gen (icyo gihe wari Colonel) Jean Paul Nyirubutama yagizwe Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa NISS.
Hari hashize amezi atatu kandi Perezida Kagame afashe icyemezo cyo kuzamura mu ntera Jean Paul Nyirubutama wari ufite ipeti rya Lieutenant Colonel ahabwa ipeti rya Colonel.
Ni mu gihe James Wizeye yari amaze imyaka 21 ari umudipolomate muri Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza kuva mu 2005.






