Zimwe mu mvugo zigezweho mu rubyiruko rw’ubu

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 13 Ugushyingo 2020 saa 11:30
Yasuwe :
0 0

Mu ndirimbo ‘Injurugutu’ Danny Vumbi hari aho yateruye ati “Nta gihoraho nk’impinduka’. Yashakaga kwerekana uburyo imyambarire y’ubu itandukanye cyane n’iya kera, ndetse hari n’aho avuga ko ‘nta mukobwa wo muri iki gihe ucyambara mugondo’.

Ntabwo ibi biri mu myambarire gusa kuko ubu ushobora kunyura ku bantu bari kuganira cyane urubyiruko, nturabukwe icyo ibyo bari kuvuga, ukamera nk’umuntu uri kumva urundi rurimi rw’amahanga rutari Ikinyarwanda kandi aricyo bari kuvuga.

Urugero: Ko numva uri igati, waretse iryo shaza ugashyiramo imiyaga maze ukanzunga inyama ko waba undemeye?

Ni imvugo zigenda zaduka biturutse ku byamamare cyangwa se mu rubyiruko rutuye ahantu runaka. Bimaze gufata indi ntera ndetse abenshi mu rubyiruko basa nk’aho bibagiwe ikinyarwanda gisanzwe gikoreshwa.

IGIHE yakusanyije zimwe mu mvugo zikoreshwa cyane mu rubyiruko zigezweho cyane, gusa hari n’izindi nyinshi tutashyize muri iyi nkuru bitewe n’ibisobanuro byabyo biri mu mvugo isebetse.

-  Guchillinga

Iri jambo ni rimwe muri menshi agezweho cyane mu rubyiruko cyane. Umuntu urikoresha akenshi aba ashaka kuvuga ko ashaka gusangira n’inshuti ze.

Urugero umuntu ashobora kuba agiye kujya ahantu gusangira n’inshuti ze, mugenzi we akamubwira ati “Wazanye n’ibyo byana [abakobwa] muri kumwe home (mu rugo) tugachillinga bro (muvandimwe)?”

-  Gukora umuti

Ni ijambo rikoreshwa cyane iyo hari umuntu wagukoreye ibintu byiza, akagufasha mu gihe wari ugeramiwe cyane uri mu bukene. Urugero umuntu ashobora kubwira undi ati “Wankoreye umuti se ko mbona nta kintu ndiho mu mufuka?”

-  Gutanga map

Ni ijambo rikoreshwa abantu bashaka gusobanura ko bafitanye gahunda cyangwa se ko baza kuyihana. Urugero umuntu kubwira undi ati “Wampaye map (wampaye gahunda) ko mbona njye byarabuye (byanze) nkaza iwawe tugatwika (tukishima).”

-  Kubyimba

Ni ijambo ryatangiye kumenyakana rivuye kuri Ndimbati uzwi muri filime icishwa kuri Youtube ya Papa Sava. Iri jambo rikoreshwa ari ukuninura umuntu wahinduye imico, akiyumva ko ‘arenze’ urwego yari agezeho.

Urugero: Usigaye wumva umaze kubyimba (hari urundi rwego uriho) niyo mpamvu nguhamagara ukanga kwitaba.

-  Gushyiraho
Iri naryo ni rimwe mu magambo agezweho mu rubyiruko muri iki gihe. Umuntu arikoresha iyo hari mugenzi we ‘wamubeshye’.

Urugero: Igihe umaze unshyiraho (umbeshya) ubona bizakumarira iki ?
-  Gucomoka

Iri jambo rikoreshwa iyo umuntu ashaka kuva ahantu yari ari agiye ahandi. Urugero: Abasaza (basore) njye reka ncomoke hari indi map mbonye aka kanya.

Iri jambo jambo rifite igisobanuro kimwe n’rindi rikoreshwa cyane muri iki gihe rizwi nko ‘guca ishene’.

-  Umupampe

Iri jambo ryadukanywe cyane na Rocky Kirabiranya uzwi cyane mu gusobanura Filime mu Rwanda ndetse uri no mu bagezweho bakora uyu mwuga. Iyo arisobanura yisanisha na ‘Yesu’ naho abo yita ‘Abapampe’ akabagereranya n’intumwa za Yesu.

Muri make iri jambo rishatse kuvuga umukozi w’umuntu cyangwa umuntu ufatanya n’undi mu kazi ke. Ariko, hari n’abarikoresha bashaka kuvuga ‘abapampe’ nk’inshuti zabo bagendana abo bamwe mu rubyiruko bakunze ‘Iniga’ zabo.

-  Kubikora

Iri jambo rikoreshwa cyane mu bahanzi cyangwa na none mu rubyiruko, umuntu ashaka kukubwira ko wakoze akantu keza.

Nk’urugero umuhanzi yaba yashyize hanze indirimbo ukumva mugenzi we aramubwiye ngo ‘wakoze ingoma (indirimbo) ibikora’, cyangwa se umuntu yabona mugenzi we yambaye inkweto nziza akamubwira ngo ‘wambaye agakweto kabikora’.

-  Kubagira
Iri ni ijambo rikoreshwa cyane naryo mu rubyiruko rw’iki gihe, aho umuntu arikoresha ashaka kwerekana ko atitaye ku kintu runaka cyangwa se umuntu bitewe n’ibintu bitandukanye.

-  Kuraburiza

Ni irimwe mu magambo ari gukoreshwa cyane mu rubyiruko rw’iki gihe. Risobanura muri muri make ‘utahiriwe n’ikintu runaka’ cyangwa se guseba.

-  Kurya show

Iri jambo ryatangiye kumenyekana no gukoreshwa umwaka ushize. Ryamenyekanye cyane mu rubyiruko biturutse ku ndirimbo yitwa ‘Turye Show’ DJ Marnaud yashyize hanze afatanyije na Malaika.

Gusa na mbere iyi ndirimbo itarajya hanze ryari rizwi cyane ko Dj Marnaud yakundaga kurikoresha, mu bitaramo bitandukanye yabaga yagiye gucurangamo cyangwa se ku mbuga nkoranyambaga.

‘Kurya Show’ muri make icyo gihe abenshi barikoreshaga bashaka kuvuga ko bagiye kwishimisha mu tubyiniro barya iraha cyangwa mu bitaramo. Muri make ni ijambo rivuga kwishimisha.

-  Kugigira/Kugigiza

Iri naryo ni rimwe mu magambo ari gukoreshwa cyane muri iki gihe. Rishatse kuvuga gukorana umuhate cyangwa se gushishikarira ikintu runaka.

Rishobora na none gukoreshwa ku muntu ushaka kumvikanisha ko yahatirije undi ikintu runaka, akaba yavuga ati ‘nagigije kanaka kugeza bigenze gutya’.

-  Kugafata/Kukagwira

Aya magambo aharawe cyane mu rubyiruko rwo mu Rwanda. Mu Kinyarwanda ashatse kuvuga kubona amafaranga cyangwa se kugira ubutunzi ku buryo nibura umuntu ashobora kwibeshaho no kugira abandi abeshaho.

-  Kwicara ku ndege

Kwicara ku ndege byo bishatse kuvuga kwicara ahantu abafundi n’abayede baba bari bategereje akazi.

-  Imituku/ umufungo

Muri iyi minsi ushobora kunyura ku rubyiruko ukumva umwe abwiye mugenzi we ko afite ‘umufungo’ cyangwa se ‘imituku’. Aba ashaka kumubwira ko afite amafaranga.

Hari andi magambo akoreshwa nayo cyane muri iki gihe arimo nk’urunigi cyangwa inyama risobanura inote ya 5000 Frw.

Ishaza ryo risobanura ishyari, igati bisobanura utugambo twinshi, gukebera cyangwa gukuzaho no kubunuza bivuze gushwishuriza umuntu runaka.

Hari kandi gushyiramo imiyaga bivuze korohereza umuntu, kwinyensebura cyangwa gucemba bivuze gusambana, kwifunga, icyangwe cyangwa Drip bivuze kwambara neza, cyaze bivuze cyakoze, kuremera bivuze gufasha umuntu hakabaho no kuzunga bivuze guha umuntu ikintu.

Urubyiruko rwinshi kandi rukunze gukoresha ijambo rizwi nko gutegura, gutwika no kwimanukira bivuze ko umuntu aba yakoze ibintu birenze ibyari byitezwe kandi bifite gahunda.

Urugero rw’ukuntu umuntu ashobora gukoresha aya magambo: Ko numva uri igati, waretse iryo shaza ugashyiramo imiyaga maze ukanzunga inyama ko waba undemeye?

Aya ushobora kuyasobanura uti “Ko numva ufite amagambo menshi waretse ishyari ukampa inota ya 5000 Frw ko waba umfashije”.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .