Zimbabwe: Yafatanywe igikapu kirimo zahabu, yiregura avuga ko yacyitiranyije n’icy’imyenda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Ugushyingo 2020 saa 03:21
Yasuwe :
0 0

Henrietta Rushwaya, uherutse gufatanwa igikapu kirimo ibiro bitandatu bya Zahabu ubwo yari ku kibuga cy’indege muri iki gihugu yitegura kujya i Dubai, mu kwiregura yabwiye urukiko ko iki gikapu kirimo zahabu yagifashe acyitiranyije n’icyari kirimo imyenda yagombaga kwitwaza muri uru rugendo.

Inzego z’Ubutabera muri Zimbabwe zimaze iminsi zarahagurukiye abantu bakomeye muri iki gihugu bagaragara mu bucuruzi bwa zahabu bwa magendu, ni ubucuruzi bunavugwamo umugore wa Perezida w’iki gihugu Emmerson Mnangagwa, Auxillia Mnangagwa, nubwo we yabiteye utwatsi agasaba polisi kuzana ibimenyetso simusiga bibigaragaza.

Muri iri perereza nibwo ku wa 26 Ukwakira inzego z’umutekano muri iki gihugu zataye muri yombi Henrietta Rushwaya, wanabaye Umuyobozi w’Ihuriro ry’abacukuzi ba zahabu muri iki gihugu nyuma yo kumusangana ibiro bitandatu bya Zahabu bifite agaciro k’ibihumbi 366$.

Ubwo yaburanishwaga ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, uyu mugore yabwiye urukiko ko nta bucuruzi bwa zahabu bwa magendu akora ko ahubwo ubwo yavaga mu rugo yibeshye agafata igikapu kirimo zahabu aho gufata ikirimo imyenda.

Yabwiye urukiko ko yafashwe kugira ngo bashore umuryango wa Perezida Emmerson Mnangangwa mu bucuruzi bwa magendu cyane ko banafite n’icyo bapfana.

Muri uru rubanza Henriette Rushwaya areganwa n’abandi bantu bakomeye barimo umuherwe Ali Muhamad n’abakozi babiri mu by’umutekano w’igihugu aribo Stephen Tserai na Raphios Mufandauya.

Henrietta Rushwaya yabwiye urukiko ko yitiranyije igikapu kirimo zahabu n'ikirimo imyenda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .