Ubukungu buri muri ubu bwato bumaranirwa n’ibihugu byinshi. Abashakashatsi bamaze kwemeza ko ubu bwato ari ubwitwa San José, bwakoreshwaga na Espagne mu ntambara, burimo hati toni 200 za zahabu, feza n’amamiliyoni y’ibiceri bikoze mabuye y’agaciro.
Agaciro k’umutungo uri mu bwato karushijeho kwiyongera nyuma y’uko hamenyekanye amakuru mashya ya zahabu ziburimo.
Hifashishijwe amafoto ya 3D agaragaza ibishushanyo bya " Croix de Jérusalem " n’ibimenyetso by’ikamba ry’Ubwami bwa Espagne.
Bimwe mu biceri bigaragaza ko byakozwe mu 1707, mbere y’uko ubwato burohama
Ni nde ufite uburenganzira kuri ubu butunzi?
Colombia si yo yonyine ihamya ko ubwato bwa San José ari ubwayo n’ibirimo byose kuko Espagne na yo yagaragaje ko umutungo ari uwayo mu gihe hari n’abasangwabutaka bo muri Bolivie bo mu bwoko bwa Qhara Qhara, hamwe na sosiyete y’Abanyamerika yitwa Glocca Morra, ivuga ko ari yo yavumbuye ubu bwato bwa mbere mu 1981.
Glocca Morra, ubu yitwa Sea Search Armada, yahise yerekana ubuso bwa Colombia ubwato buriho kugira ngo izahabwe kimwe cya kabiri cy’imitungo iburimo.
Ku rundi ruhande, Espagne ishimangira ko mu 1708 ubwato bwari ari ubw’umwami Philip V.
Mu 2015, leta ya Colombia yatangaje ko abashakashatsi bageze mu mazi bakabona ibisigazwa by’ubu bwato muri metero 200 z’ubujyakuzimu ariko mu gace gatandukanye n’aho Sea Search Armada yagaragaje.
Kugeza ubu ahari ubu butunzi Isi yose imaranira haracyari ibanga rya Leta ya Colombia.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!