00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yatunguye benshi ubwo yirukaga muri Marathon atumura itabi

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 18 Ugushyingo 2022 saa 02:50
Yasuwe :

Umushinwa w’imyaka 50 yatunguye benshi ubwo yabashaga gusoza isiganwa ryo ku maguru rya Xin’anjiang Marathon ari na ko atumura itabi inzira yose mu gihe cy’amasaha atatu n’iminota 28.

Uyu mukinnyi udasanzwe mu byo kwiruka azwi ku izina rya Uncle Chen akaba yarafotowe ku wa 6 Ugushyingo 2022 i Jiande, mu Bushinwa yirukankana itabi mu kanwa ndetse abasha gusoza isiganwa ari ku mwanya wa 574, mu bantu barenga 1.500 bitabiriye.

Si ubwa mbere Chen agerageje ibyo kwiruka abijyaniranya no kunywa itabi kuko yigeze kuvugwa muri Marathon ya Guangzhou mu 2018 n’iya Xiamen mu 2019 ndetse igitangaje ni uko imibare igaragaza ko agenda atera imbere mu gukoresha ibihe byiza muri aya masiganwa yo kwiruka ku maguru.

Imigirire y’uyu mugabo ntiyavuzweho rumwe cyane ku cyo guhabwa icyemezo cy’uko yasoje irushanwa, abandi bagakomoza ku byo kubangamira bagenzi be mu irushanwa nubwo hari abagaragaje ko bashimishijwe n’imikorere idasanzwe yamuranze.

Ubusanzwe mu Bushinwa nta tegeko ryihariye rihari ribuza abantu ibyo kunywa itabi kabone nubwo baba bari mu irushanwa nk’iryo Chen yari arimo.

Uncle Chen yafotowe ku wa 6 Ugushyingo 2022 i Jiande, mu Bushinwa yirukankana itabi mu kanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .