Barbara yatahuye aya makuru mashya kuri we ubwo yari atangiye urugendo rwo gushaka indangamuntu isimbura iyo yataye, gusa aza gutungurwa ubwo inzego z’ibanze zamubazaga niba ku cyangombwa cye bari bwandikeho ko akiri umugore washatse cyangwa niba ari umupfakazi.
Uyu mugore yakubiswe n’inkuba ariko abwira izi nzego z’ibanze ko atigeze ashaka bityo ko bagomba kwandikaho ko ari ingaragu. Nyuma y’ibyumweru bitatu yaje kwakira andi makuru amubwira ko ibyo yavuze yabeshye kuko inyandiko zigaragaza ko yashyingiwe ku wa 14 Gashyantare mu 2009, ndetse ibirori bikaba byarabereye ahazwi nka Guérande.
Mu gukemura iki kibazo, Barabara yahisemo guhamagara umugabo bigaragara ko bashyingiranwe, nawe atungurwa no kumenya aya makuru, gusa abwira uyu mugore ko we ibyangombwa bye nta kibazo bifite.
Uyu mugabo yahise ahamagara inzego z’ibanze azisobanurira ko zishobora kuba zaribeshye ku makuru zifite kuko ntaho azi Barbara.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!