00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yategetswe guhemba umugore we arenga miliyoni 200 Frw mbere yo guhabwa gatanya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Werurwe 2023 saa 06:56
Yasuwe :

Urukiko rwo muri Espagne rwategetse umugabo washakaga gatanya kubanza kwishyura umugore we ibihumbi 218$ (arenga miliyoni 218Frw) nk’umushara w’imyaka 25 yamaze amukorera akazi ko mu rugo, mbere yo kwemeza ko batandukana.

Mu kugena aya mafaranga urukiko rwavuze ko rwashingiye ku mushahara fatizo ugenerwa umukozi muri Espagne buri kwezi, ubundi ruwukuba n’imyaka 25, ihwanye n’igihe uyu mugore n’umugabo bamaze babana.

France24 yatangaje ko igihe uyu mugore n’umugore bajyaga kubana basezeranye ivanguramutungo, bivuze ko mu gihe cya gatanya buri wese yari gufata utwe agaca inzira ye.

Gusa mu bushishozi bw’urukiko, rwasanze iki cyemezo cyaba gikandamiza uyu mugore kuko mu myaka yose yamaranye n’uyu mugabo nta kandi kazi yigeze, ahubwo umwanya we yawuhariye kurera abana babiri bafitanye no kwita ku mirimo yo mu rugo.

Ibi nibyo uru rukiko rwo muri Espagne rwashingiyeho ruvuga ko akazi ko mu rugo uyu mugore yakoze kagomba guhabwa agaciro mu mafaranga, kugira ngo umugabo amwishyure mbere y’uko batandukana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .