Mu kugena aya mafaranga urukiko rwavuze ko rwashingiye ku mushahara fatizo ugenerwa umukozi muri Espagne buri kwezi, ubundi ruwukuba n’imyaka 25, ihwanye n’igihe uyu mugore n’umugabo bamaze babana.
France24 yatangaje ko igihe uyu mugore n’umugore bajyaga kubana basezeranye ivanguramutungo, bivuze ko mu gihe cya gatanya buri wese yari gufata utwe agaca inzira ye.
Gusa mu bushishozi bw’urukiko, rwasanze iki cyemezo cyaba gikandamiza uyu mugore kuko mu myaka yose yamaranye n’uyu mugabo nta kandi kazi yigeze, ahubwo umwanya we yawuhariye kurera abana babiri bafitanye no kwita ku mirimo yo mu rugo.
Ibi nibyo uru rukiko rwo muri Espagne rwashingiyeho ruvuga ko akazi ko mu rugo uyu mugore yakoze kagomba guhabwa agaciro mu mafaranga, kugira ngo umugabo amwishyure mbere y’uko batandukana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!