00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yanyuze no mu Rwanda: Drew Binsky yamaze imyaka igera ku icumi azenguruka Isi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Ugushyingo 2021 saa 03:25
Yasuwe :

Umunyamerika Drew Binsky w’imyaka 30 ari mu bafite agahigo ko kuzenguruka ibihugu byose by’Isi. Byamusabye ingendo z’indege 1.458 n’izigera ku 1.117 zo ku butaka aho yifashishije bus na gari ya moshi kugira ngo agere ku ntego ye.

Drew Binsky usanzwe ari Umuhanga mu kwerekana ubuzima bw’abantu n’ibintu yifashishije amashusho, yabigezeho mu gihe kitageze ku myaka icumi.

Drew Goldberg ukoresha amazina ya “Drew Binsky” mu mwuga we wo gufotora no gufata amashusho yaganiriye na CNBC nyuma y’amasaha icyenda akandagije ikirenge cye muri Arabie Saoudite ari nacyo gihugu yasorejemo urugendo rwe rwo kuzenguruka Isi.

Mu rugendo rwe yanyuze mu bihugu 197 birimo 193 byemewe na Loni nk’ibifite ubusugire. Bine byiyongeraho ni Kosovo, Palestine, Taiwan na Vatican.

Yagize ati “Bimwe muri ibi bihugu ni indorerezi za Loni ndetse ni byo byemewe mu rutonde rw’ibitemewe. Ntekereza ko ndi umuntu wa 250 mu bamaze gusura ibihugu byose ku Isi.’’

Abantu bamaze gusura ibihugu byose ku Isi bahuriye mu itsinda “every country” club.

Drew Binsky agira ati “Ni umuryango muto ndetse ndi inshuti n’abagera kuri 20 muri bo.’’

Uyu Munyamerika mu rugendo rwe yamaraga nibura icyumweru kimwe muri buri gihugu.

Avuga ko hari ibihugu 10 yamazemo amezi arenga atatu ndetse yamaze amezi asaga atandatu muri Vietnam, Philippines, Thailand, Koreya y’Epfo na Czech Republic.

Ati “Mu bihugu bimwe nka Luxembourg, Monaco, Liechtenstein n’ibiri hafi na Afurika y’Epfo, ushobora kubijyamo ukanakoramo ibyo ushaka byose mu masaha 24.’’

Imiteguriro y’urugendo rwe iratangaje kuko mbere yo kugera mu gihugu nta myiteguro idasanzwe agira.

Akomeza ati “Ibihe byiza mu buzima akenshi bibaho iyo bije bitunguranye ndetse utazi ikiri bukurikireho.’’

“Mfite uburyo bwihariye bwo gutembera ndetse nkoresha abankurikira ku mbuga nkoranyambaga n’inshuti. Barantwara, bakanyereka igihugu cyabo. Akenshi ngera mu gihugu ntazi aho ndara.’’

Mu gihe kigera ku myaka icumi ari mu rugendo, Drew Binsky avuga ko mu byamugoye cyane harimo no kubona visa.

Ati “Nagize amahirwe yo gusura ibihugu 160 bitansabye visa ariko ibindi 40 nazikeneyemo birimo Iran, Turkmenistan, Korea ya Ruguru, Sudani y’Epfo, Venezuela, Afghanistan, Iraq, Syria, biragoye kuzibona kubera impamvu za Politiki.’’

Binsky yavuze ko kubona visa yo kwinjira mu bihugu birimo Sudani y Epfo byamugoye kubera impamvu za politiki

Mu gihe yatemberaga Isi, Drew Binsky yagize akaga ko guhura n’icyorezo cya COVID-19 cyatumye n’ingendo z’indege zihagarara. Muri icyo gihe yasuye ibihugu 20 ubwo ingendo zo mu kirere zari zimaze gukomorerwa.

Ati “Nari nsigaranye ibihugu bitandatu muri Werurwe 2020 nateganyaga gusura mu byumweru 12. Ubu hashize amezi 18 nyuma y’aho, ni bwo mbisoje.’’

Drew Binsky wagendaga ahantu hatandukanye yanduye COVID-19 ubwo yari ageze muri Iraq ariko abimenya ageze muri Afghanistan ubwo atashoboraga guhumurirwa no kumva uburyohe.

Mu kubara inkuru avuga ko atarembye cyane ariko yagumye muri hoteli amajoro arindwi mu kwirinda kugira uwo yakwanduza.

Drew Binsky yagize igitekerezo cyo kuzenguruka Isi nyuma yo gukusanya amafaranga yakoreye kuva afite imyaka 22.

Yatangiye yigisha Icyongereza muri Koreya, akorera 2.000$ ku kwezi. Mu 2015 ni bwo yinjiye mu mikoranire na Snapchat, byaje no kumuhesha ikiraka cyamuhembye 5.000$ mu mikino Olempike yabereye i Rio de Janeiro muri Brazil. Mu mwaka yakoreye iyi sosiyete, yakuyemo 30.000$.

Usibye amafaranga yatangiranye, andi akoresha ni ava mu mikoranire n’ibigo by’ubukerarugendo bakorana ndetse no mu kwamamaza, bituma yishyurwa na Google.

Ati “Natangiye gushyira amashusho kuri YouTube, ubu anyinjiriza ari hagati ya 20.000$ na 40.000$ ku kwezi. Hari n’igihe birenga iyo byabaye byiza. No kuri Facebook ni ko bimeze. Byumvikana ko ari amafaranga menshi ariko mfite abantu 23 dukorana, nishyura imishahara myinshi.’’

Drew Binsky wanyuze mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda [nubwo hatavugwa igihe yahagereye] arateganya gutunganya ibyegeranyo bigaruka ku ngendo yabigiriyemo.

Binsky agerageza kwisanisha n'abaturage asanze mu gihugu agezemo. Aha yari muri Yemen
Umunyamerika Binsky akomeza n'akazi mu rugendo. Aha yari muri Myanmar
Binsky yavuze ko yatangiye gufata amashusho abikesha camera yahawe nk'impano mu myaka myinshi ishize
Drew Binsky yatangiye kwiyumvamo gutembera yiga mu Mujyi wa Prague muri Czech Republic. Amaze gusura ibihugu n'uduce 197 ku Isi hose
Mu ngendo ze anahura n'abaturage bo mu bice bitandukanye by'igihugu bagahuza urugwiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .