Byabaye kuri uyu wa Gatandatu ku Kibuga cy’Indege cya Las Vegas, ubwo indege yiteguraga guhaguruka yerekeza muri Portland. Nibwo abapilote babonye umuntu uza ayegera ahagana inyuma ku mababa bahamagara abashinzwe ubugenzuzi ku kibuga cy’indege.
Inzego z’umutekano zahise zifata uwo mugabo zimujyana muri gereza nyuma yo gusanga yari yamaze kugera ku ibaba ry’indege.
CNN yatangaje ko uwo mugabo yajyanywe mu bitaro kubanza kureba niba nta kibazo cy’ubuzima afite.
Icyo kibazo cyatumye indege ikererwa kuko yagombaga guhaguruka saa Sita n’igice z’amanywa yo muri Las Vegas ariko byarangiye ihagurutse saa Kumi n’iminota 48.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!