Amakuru agera ku IGIHE avuga ko uyu mugore umugabo we yamubeshye ko yagiye gukorera mu ntara ariko nyuma inshuti zabo zimutelefona zimubwira ko zimubonanye n’umukobwa kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Ibi byatumye uyu mugore usanzwe atuye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge ahita akinga inzu na we ajya kuri Stade gushakisha umugabo we birangira amusanganye iyo nkumi bahita bafatana mu mashati, iyo nkumi yo ihita iyabangira ingata.
Kamanayo Jean Marie Vianney yabwiye IGIHE ko ubwo yabonaga uyu mugore ari gufata umugabo we mu mashati yaketse ko yari amwibye.
Yagize ati “Nabanje kugira ngo ni umujura kubera uburyo uwo mugore yavugaga ngo ndagufashe turakizwa na Leta, nagiye kubakiza abandi bantu babazi ni bo bambwiye ngo bareke nta winjira mu by’umugore n’umugabo.”
Yakomeje avuga ko umukobwa wari uri kumwe n’uyu mugabo akibona ko ari gushyamirana n’umugore we yahise ayabangira ingata ageze hafi y’ahazwi nko kwa Khadaffi ahita atega moto yerekeza mu Mujyi rwagati.
Uyu mugabo wirinze kugira byinshi atangaza, yabwiye IGIHE ko nta kidasanzwe yakoraga ahubwo umugore we agira ingeso yo kumufuhira cyane.
Uyu mugore acyumva ayo magambo yahise agira ati “Reka njye gufata ibyanjye ugende uzane iriya ndaya yawe abe ari yo muzajya mubana, gusa agize amahirwe iyo mufata yari kumirwa.”
Ubwo haburaga iminota 10 ngo haraswe ibishashi byo guherekeza umwaka wa 2022, uyu mugore na we yahise atega moto ajya gufata imyenda ye ajya kurara ku muvandimwe we uba i Remera.
Amakuru agera ku IGIHE avuga ko kugeza kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Mutarama 2023 atari yasubirana n’umugabo we bafitanye abana batatu ndetse yifuza ko batana burundu kubera ko ngo hari n’igihe yamufatiye muri Lodge ari kumwe n’indi nkumi ariko imiryango yabo irabunga.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!