Yagombaga gufungwa imyaka irindwi harengaho itanu kubera ikosa ry’ubuyobozi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Nyakanga 2020 saa 12:30
Yasuwe :
0 0

Umugabo wo muri Samoa witwa Sio Agafili, yamaze imyaka itanu muri gereza yiyongera ku gihe yagombaga gufungwa, biza kumenyekana ubwo yari ajyanywe mu rukiko kuburana ikindi cyaha.

Uyu mugabo w’imyaka 45 ufite abana batatu, yahamwe n’icyaha cyo guca icyuho n’ubujura mu Ugushyingo 2008, akatirwa igifungo cy’imyaka irindwi. Nyuma y’ukwezi yongera gukatirwa imyaka itanu muri gereza nyuma yo gutandukanya ibyaha yashinjwaga.

Amategeko ya Samoa ateganya ko ibyo bihano byose Agafili yagombaga kubikorera icyarimwe, bivuze ko yagombaga gufungurwa mu Ukuboza 2015, ariko byageze mu 2020 agifunzwe.

Uyu mugabo yabwiye Samoa Observer ati “Nta n’umwe wigeze ambwira igihe igifungo cyanjye kizarangirira. Nananiwe kubara iminsi muri gereza. Sinibuka neza igihe nagombaga gufungurirwa, nzi ko nagombaga kurangiza igihano cyanjye”.

Urukiko rw’Ikirenga rwabonye iryo kosa ubwo Agafili yajyanwaga mu rukiko ku byaha yari akurikiranyweho byo gukomeretsa bikomeye yakoreye muri gereza ya Tanumalala, ubwo abagororwa barwanaga n’abarinzi bashaka gutoroka.

Agafili ubu yamaze kurekurwa by’agateganyo ariko aracyategereje igihano ku cyaha cyo guhohotera ashinjwa. Birashoboka ko uyu mugabo ashobora kuzahabwa impozamarira yo kuba yarafunzwe imyaka itanu atagombaga gufungwa.

Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa muri Samoa rukomeje kunengwa cyane kubera uko gifata abafunze, ubucucike muri gereza, indyo mbi bahabwa, kuba nta suku n’isukura birangwa muri za gereza ndetse n’amazi make.

Agafili yafunzwe imyaka 12 yaragombaga gufungwa irindwi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .