00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yagiye muri Coma amaze gupepera umuganga we: Amasaha abiri ya nyuma ya Papa Francis ku Isi

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 23 April 2025 saa 08:14
Yasuwe :

Mu minota ya nyuma ya Papa Francis ku Isi, yashimiye abaganga bamubaye hafi, by’umwihariko umuganga we bwite, Massimiliano Strappetti, ndetse ubwo yari ari gushiramo umwuka, yazamuye ikiganza aramupepera.

Mbere y’umunsi ngo Papa Francis yitabe Imana, yasabye umuganga we ko yajyanwa ahari hateraniye abakirisitu bizihije Pasika, ndetse abaza Strappetti ati “Uratekereza ko nabishobora?”

Ni amagambo yamubwiye mbere y’uko ajyanwa ku mbuga yitiriwe Mutagatifu Petero kwifuriza abakirisitu barenga ibihumbi 50 bari bahateraniye Pasika nziza.

Ibimenyetso by’uko ubuzima bwe buri mu marembera, byatangiye kugaragara Saa 5:30 ku wa Mbere wa Pasika, ubwo yajyaga muri Coma. Gusa mbere y’uko ajya muri Coma, Francis “yapepeye Strappetti n’ikiganza amusezera”.

Abari hafi ye muri icyo gihe, bavuze ko atagize uburibwe bwinshi, kandi ko urupfu rwe rwabaye mu gihe gito gishoboka.

Papa Francis yapfuye amaze amasaha abiri muri Coma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .