Mbere y’umunsi ngo Papa Francis yitabe Imana, yasabye umuganga we ko yajyanwa ahari hateraniye abakirisitu bizihije Pasika, ndetse abaza Strappetti ati “Uratekereza ko nabishobora?”
Ni amagambo yamubwiye mbere y’uko ajyanwa ku mbuga yitiriwe Mutagatifu Petero kwifuriza abakirisitu barenga ibihumbi 50 bari bahateraniye Pasika nziza.
Ibimenyetso by’uko ubuzima bwe buri mu marembera, byatangiye kugaragara Saa 5:30 ku wa Mbere wa Pasika, ubwo yajyaga muri Coma. Gusa mbere y’uko ajya muri Coma, Francis “yapepeye Strappetti n’ikiganza amusezera”.
Abari hafi ye muri icyo gihe, bavuze ko atagize uburibwe bwinshi, kandi ko urupfu rwe rwabaye mu gihe gito gishoboka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!