Luca Pferdmenges yatangiye uyu muhigo wo gusura ibuhugu 195 mu 2017.
Uyu musore w’i Mönchengladbach, umuhigo we yawusoreje mu Kirwa cya Palau, giherereye mu Burengerazuba bw’Inyanja ya ya Pacifique.
Yatewe inkunga n’abafatanyabikorwa batandukanye, we akoresha ibihumbi 100 by’Amayero.
Uyu musore yavuze ko Mexique ari cyo gihugu yakunze kurusha ibindi, bijyanye n’urugwiro rw’abaturage baho, indyo n’ikirere cyo muri icyo gihugu.
Ati “Ibihugu mbishyira mu byiciro nshingiye ku mutekano, uburyo abantu babaho, ariko ibihugu bya Brésil, Colombia na Mexique byaranshimishije cyane.”
Ku bijyanye n’ubwiza bw’imijyi, Luca Pferdmenges yakunze uwa Tel Aviv muri Israel. Ati “Icyakora nanakunze Bhutan cyane kuko ubona ko ari igihugu gifatwa nk’umujyi ubereye imisozi ya Himalaya.”
Indyo yamunyuze kurusha izindi ni iyo muri Ethiopia, akavuga ko Uzbekistan, Kazakhstan na Myanmar ari ibihugu abantu bakunda kwirengagiza nyamara bifite umwihariko bagomba kumenya.
Bwa mbere mu buzima bwe, Luca Pferdmenges yuriye indege muri Kanama 2017.
Urugendo rwe rwa mbere yarukoreye mu bihugu byo mu Burayi nka Romania, Bulgaria, na Pologne nyamara nyuma ya Covid-19 biba ibibazo cyane kuko ibihugu byari byarashyizeho amabwiriza akaze.
Luca avuga indimi nyinshi zirimo Igifaransa, Igiheburayo, Icyespagnol, Ikidage n’izindi. Ubu aba mu i Dubai.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!