00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yaciye agahigo ko kuzenguruka ibihugu by’Isi byose akiri muto

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 April 2025 saa 08:48
Yasuwe :

Umusore wo mu Budage witwa Luca Pferdmenges yabaye umuntu wa mbere uzengurutse ibihugu byose bigize Isi akiri muto ku myaka 23.

Luca Pferdmenges yatangiye uyu muhigo wo gusura ibuhugu 195 mu 2017.

Uyu musore w’i Mönchengladbach, umuhigo we yawusoreje mu Kirwa cya Palau, giherereye mu Burengerazuba bw’Inyanja ya ya Pacifique.

Yatewe inkunga n’abafatanyabikorwa batandukanye, we akoresha ibihumbi 100 by’Amayero.

Uyu musore yavuze ko Mexique ari cyo gihugu yakunze kurusha ibindi, bijyanye n’urugwiro rw’abaturage baho, indyo n’ikirere cyo muri icyo gihugu.

Ati “Ibihugu mbishyira mu byiciro nshingiye ku mutekano, uburyo abantu babaho, ariko ibihugu bya Brésil, Colombia na Mexique byaranshimishije cyane.”

Ku bijyanye n’ubwiza bw’imijyi, Luca Pferdmenges yakunze uwa Tel Aviv muri Israel. Ati “Icyakora nanakunze Bhutan cyane kuko ubona ko ari igihugu gifatwa nk’umujyi ubereye imisozi ya Himalaya.”

Indyo yamunyuze kurusha izindi ni iyo muri Ethiopia, akavuga ko Uzbekistan, Kazakhstan na Myanmar ari ibihugu abantu bakunda kwirengagiza nyamara bifite umwihariko bagomba kumenya.

Bwa mbere mu buzima bwe, Luca Pferdmenges yuriye indege muri Kanama 2017.

Urugendo rwe rwa mbere yarukoreye mu bihugu byo mu Burayi nka Romania, Bulgaria, na Pologne nyamara nyuma ya Covid-19 biba ibibazo cyane kuko ibihugu byari byarashyizeho amabwiriza akaze.

Luca avuga indimi nyinshi zirimo Igifaransa, Igiheburayo, Icyespagnol, Ikidage n’izindi. Ubu aba mu i Dubai.

Luca Pferdmenges yaciye agahigo ko gusura ibihugu byose bigize Isi ku myaka 23 y'amavuko
Luca Pferdmenges yari ageze muri Jordanie
Luca Pferdmenges yasuye na Afurika. Yakunze indyo yo muri Ethiopia
Luca Pferdmenges yasuye ibice bitandukanye by'Isi abantu bakunze kwirengagiza
Aha yari ageze muri Sudani y'Epfo
Luca Pferdmenges ni uzengurutse Isi ku myaka mike. Afite imyaka 23 y'amavuko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .